Twakwizera Imana?

Uwo mugore abwira Eliya ati “Noneho menye ko uri umuntu w’Imana koko, kandi ko ijambo ry’Uwiteka uvuga ko ari iry’ukuri.” 1 Abami 17:24

Ese mu by’ukuri dushobora kwiringira Imana? Ni ikibazo benshi muri twe tubaza kenshi, nubwo rwose twasubiza buri wese udukikije ko “ni byo rwose twabishobora”! Inkuru y’umupfakazi w’i Sarefati n’umuhungu we izamura ibibazo bitandukanye  ndetse inaduha umwanya wo kwemera ko bigorana kwiringira Imana hagati mu bihe bikomeye.

Umuhanuzi Eliya, arimo ahunga umwami Ahabu wa Isirayeli, yabwiwe n’Imana kujya I Sarefati h’Abasidoni, aho Imana yategetse umupfakazi kumutunga. Aragenda. Ariko, ubwo Eliya yahuraga n’uwo mupfakazi, yasanze ari mu bukene bukomeye. Mu by’ukuri, yendaga kurya ibiryo bye bya nyuma ubundi agahangana n’inzara, rero birashoboka ko ikintu cyanyuma yari akeneye wari undi muntu wo kugaburira. Mu kumusubiza, Eliya yamuhumurije amubwira ko, namuha icyo amusabye, ibiryo bitazigera bishira, kuko Imana mu mbaraga zayo zidasanzwe izabatunga. Ibi ni nabyo byabaye. Byose bigenda neza.

Ariko nanone, inkuru iza gufata undi murongo. ‘Hanyuma y’ibyo, umwana w’uwo mugore nyir’urugo ararwara, indwara ye iramukomereza kugeza aho yamumariyemo umwuka’ (1 Abami 17:17).

Ubwo yapfaga, umupfakazi kurakarira Eliya byarumvikanaga rwose: Mpfa iki nawe, wa muntu w’Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye, unyiciye umwana!” (Umurongo wa 18). Umupfakazi mu kwakira Eliya yari yubashye Imana. Imana rwose yari yabatunze. None n’ibi birabaye!

Benshi muri twe dushobora wenda guhamya ko hari ibihe mu buzima bwacu ubwo Imana yatugiriye neza bidasanzwe, gusa nanone hakaba ikibazo kidusiga twibaza niba impamvu mu mwanya Iduteye umugongo. Ahari twaba twibaza niba Imana ariyo kwizerwa koko.

Kuva mu gace k’i Sidoni aho Imana y’Abisirayeli itari izwi cyangwa ngo isengwe, uyu mupfakazi yashoboraga kuba amenyereye imana zo mu gace k’iwabo, zari zizwiho gukora mu buryo butazwi. Ibyo yari yiteze byashoboraga guhora ari ibihinduka, aho kuba ibyo kwizerwa.

Ariko byaragaragaye ko Imana y’Abisirayeli itandukanye. N’urupfu rw’umuhungu we ntirwari rurenze ah’ubuntu bw’Imana bugera. Eliya, umukozi w’Imana,  aterura uwo muhungu, amwurirana mu cyumba yari acumbitsemo, atakambira Uwiteka (Umurongo wa 20). Nanone, bitandukanye n’andi masengesho yo kugerageza no guhindura imihindagurikire y’imana z’abapagani, irya Eliya ryari ryoroshye, ryinginga ko ubugingo bw’umuhungu bumusubiramo (umurongo wa 21). Mbega ukuntu bihebuje ko Imana yumvise gutaka kwa Eliya (Umurongo wa 22)!

Nk’igisubizo, uwo mugore abwira Eliya ati “Noneho menye ko uri umuntu w’Imana koko, kandi ko ijambo ry’Uwiteka uvuga ko ari iry’ukuri.” (Umurongo wa 24). 

Rimwe na rimwe biratugora kumva inzira z’Imana, cyane cyane mu bihe by’umwijima. Ariko Imana yacu ntabwo ihindagurika. Ihora ariyo kwizerwa kandi ifite impuhwe. Ibyasaga nk’icyago gikomeye kuri uyu mupfakazi byamuhindukiye uburyo bwo kumenya ukuri kw’Imana ya Eliya, ifite ubuhanga mu gusubiza ubuzima mubyapfuye.

Gusenga: Mana, rimwe na rimwe hari ibyo mpura nabyo nkumva bincanze kandi ntakaye nkumva wantaye. Ariko ngushimiye ko uhorananajye, kandi ko nshobora kugusangiza ibyo nibaza, nzi neza ko ntacyo ndi buvuge kiri bugutungure. Warakoze ko nta kikunanira kandi ko, no mu bihe bigoye, uba ukiri kumwe najye kandi ko ushobora kubinyuzamo. Amena.

Byanditswe na John Sainsbury, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Werurwe 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *