Imana Data wa Twese, Uhora Yiteguye

Uwiteka, umva gutaka kw’ijwi ryanjye, Umbabarire, unsubize. Zaburi 27:7

Umwana mukuru amenya bidatinze ko iyo ahamagaye, Nyina cyangwa Se aza yiruka, cyane cyane iyo umwana akeneye ubufasha. Kandi uko ijwi ritaka cyane, niko igisubizo cy’ababyeyo cyihuta.

Turemwe mu ishusho y’Imana rero niba, nk’ababyeyi, dufite icyifuzo cyo guhora twumva ijwi ry’abana bacu kandi twirukira kubafasha, ni biba ngombwa, rero tugomba guhora twibuka ko uku gusubiza twakwigiye kuri data wo mu ijuru. Aka ni ko kamero ke kandi niko ateye. Zaburi 34:16 na 18 bibivuga gutya: “Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, N’amatwi ye ari ku gutaka kwabo … Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva, Abakiza amakuba n’ibyago byabo byose.”

Ariko nanone Zaburi 66:18, itwibutsa ko imyitwarire yacu ubwacu ishobora kugira uruhare mu buryo Data adusubiza. Aha dusoma ko, “ Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye, Uwiteka ntaba anyumviye.” Ntibitangaje ko Yesu yifuje gushimangira ibi avuga ko abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, ab’imitima iboneye, aribo bazabona imigisha y’Imana mu buzima bwabo (Matayo 5:6&8). Yesu yerekanye aya mahame mu isengesho yahaye abigishwa be ubwo yabashishikarizaga gusaba imbabazi z’ibyaha nka kimwe mu isengesho yabo nka kimwe mu bigize isengesho ryabo.

Uwiteka akunda abana be – wowe najye, ntabwo tuzigera tureka kuba abana b’Imana! – kandi yifuza kumva amajwi bamutakira mu kwizera. Tuba mu isi y’umwijima kandi umwanzi w’ubugingo aduhora aturya isataburenge ashaka kudukura mu nzira mu rugendo rw’ubuzima. Ni iby’ingenzi, kugirango, twubake ubusabane bwimbitse na data wo mu ijuru kandi, n’umutima utunganye, tugakomeza gufungura umuyoboro w’itumanaho. Ategereje kukumva – ariko ikirenze kuri ibyo ategereje kuganirisha ubuzima bwawe amagambo y’ubwenge, atera umwete kandi aguha icyerekezo.

Gusenga: Ndagushimira, Mwami, ko uhora witeguriye kumva gutaka kwacu n’amasengesho yacu. Umfashe, Mwami, kutigera nibagirwa ko uhebuje abapapa bose kandi ko wishimira gusabana nabana bawe mu isengesho. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Annalene Holtzhausen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 01 Werurwe 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *