None Dukurikizeho Iki?

Uzishyira hejuru azacishwa bugufi, uzicisha bugufi azashyirwa hejuru. Matayo 23:12

Reka dutekereze kuri Dawidi. Yimitswe n’umuhanuzi ukomeye muri Isirayeli. Yari yimikiwe kuba umwami ukurikira w’abisirayeli. Amavuta bamwikishije yari akirabagirana ku ruhanga rwe, amanuka ava mu mutwe we kandi ajojoba inzira yose ku birenge bye. Yari ari mu bicu. Ryari ijoro rikomeye cyane.

Ese yaba yarabyutse bukeye bwaho akimbwira ati, “ese ni iki gikurikiyeho? Ndacyari umushumba. Nimikiwe kuba umwami, ariko umwanya numwe”. Nubwo yaba yarahindutse, isi ntiyahindutse. Rero, yasubiye mu buzima bwe busanzwe. Itandukaniro ryonyine rihari nuko yari akiragiye umukumbi, ariko afite gusigwa k’umwami. Yakomeje mu nzira hamwe n’amavuta yari yakiriye, ariko intambwe ku yindi, yayobowe aho yagombaga kuba ari. Ariko yagombaga kunyura muri urwo rugendo.

Ushobora kuba uri mu mwanya umwe nk’uwa Dawidi. Imana yaraguhaye iyerekwa, inzozi, kandi ushobora no kuba warakiriye gusigwa kwaryo. Ariko se ni iki ukora iyo ubyutse mu gitondo witeze ko buri wese aba ari mu bicu nkawe, ariko ugasanga isi ikimeze nk’uko yari iri ejo hashize?

Nubwo waba warasigiwe iyerekwa runaka, iryo yerekwa rishobora kudasohora mu gitondo gikurikiyeho, cyangwa umunsi ukurikiyrho, cyangwa nundi wundi. Ibyo warwanaga nabyobigihari, nk’uko byari bihari umunsi wabanje. Ntabwo bigenda nka maji kuko uri mu bicu, wuzuye amavuta, cyangwa kuko wahuye n’Imana.

Bidatinze umenya ko ugomba gukora ibyo wakoraga mbere yo kwimikwa. Ntabwo ari buri wese uri mu mwanya umwe nk’uwo urimo. Uri mubyo wahoze urimo, ibigukikije bimwe, n’abantu, cyangwa akazi ari kamwe, cyangwa umwanya umwe mu itorero. Nta kintu mu bigaragara cyahindutse. Itandukaniro ryonyine rihari nuko ubu utwaye amavuta yaho Imana ishak ko uba. Ugomba kureba no gukora nk’umuntu usigiwe kuba umwami, nubwo muri uyu mwanya utari gukora imirimo ya cyami.

Nibwira ko ikigoye cyane ari ukuguma mu nzira, unyura muri urwo rugendo, nigihe nta mpinduka uba ubona impande yawe. Ntabwo ari ukuva mu nzira y’uwo muhamagaro, kandi ni ukuba umunyembaraga no kugira ubutwari buhagije bwo kunyura mu gutegurwa uko bikwiriye kuba i ‘ bwami’ ,  mu gihe cy’Imana, hatabayeho gushaka izindi nzira. Impamvu twimikwa uyu munsi ariko ejo tugasubira mu murima nuko Imana ishaka gukomeza kudukoraho, idutunganye, kandi itwubakire kugera ku rundi rwego. Icyiza ukugandukira Umwuka wera no kwizera Imana.

Guma mu nzira, nubwo haboneka uburyo bwo gukora ibyawe ngo wihutishe urugendo. Dawidi yagize amahirwe yo kwica umuntu wenyine wari hagati ye nicyo yasigiwe kubacyo, ariko yahisemo kutabikora. Yahisemo kwizera Imana n’igihe cy’Imana yamushyiriyeho cyo kugera ku bwami.

Ni byiza kwemerera Imana kudushyira hejuru ku mwanya yatwimikiye mu gihe cyayo, aho gukoresha uburyo bwacu bwo ‘kwihutisha’ igihe Cyayo.

Gusenga: Warakoze, Mwami, kuduhitamo ngo tugukorere. Umfashe kwicisha bugufi no kwizera kuyoborwa no kugenda mu rugendo umfitiye. Umpe imbaraga zo kwihanganira ibyo wanteganyirije byose. Niyeguriye ibiganza by’umububyi. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Bernard Kariuki, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 28 Gashyantare 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *