GUKIRA KU GUTENGUHWA

Bombi bari abakiranutsi imbere y’Imana, bagendera mu mategeko n’imihango by’Umwami Imana byose ari inyangamugayo. Ariko ntibagiraga umwana kuko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu za bukuru. Luka 1:6-7.

Zakariya na Elizabeti. Bombi bababye ababyeyi ba Yohana Umubatiza. Ariko dushobora kuba twakwibuka Zakariya nk’umutambyi wahindukiye ikiragi mu rusengero kuko yashidikanyije ku butumwa bwa Malayika!

Dore amwe mu makuru Luka adduha: Bombi bakomokaga mu muryango w’abatambyi wa Aroni. Bari abantu b’Imana, umugabo n’umugore. Bubahaga amabwiriza yose n’amategeko y’Imana yose. Ariko hari ikintu cyari cyarababayeho. Bari bamaze ubuzima bwabo bwose bw’urushako bifuza kubyara abana. Ntabyabaye, bimaze gutinda rwose. Iyo myaka yose, Elizabeti na Zakariya bari babayeho bafite ipfunwe kandi bvatengushywe. Rwose, bizeraga ko Imana ishobora gukora ibitangaza – ibyanditswe byuzuye ibitangaza by’Imana. Ariko kwizera ko Imana ishobora gukora ndetse ko ikora ibitangaza ni kimwe – nyamara no kwizera ko ishobora kunkorera ikintu kidashoboka ni ikindi.

Zakariya yari yaramaze gucika intege rwose, yaratakaje ikizere. Yari umunyakuri kw’ibifatika rwose.

Ntikereza ko ibi byombi babihuje – bombi cg buri wese ku giti ke – kwiyumva nk’uwatsinzwe. Bari barahindutse za ngumba zo muri karitsiye. Kandi ndakeka ko, mu muco wabo, icyo gihe abandi babavugaga – mw’ibanga cg se no ku karubanda, amagambo mabi rwose – nk’umuryango Imana yavumye, itishimiye.

Bityo, ubwo Malayika yagenderaga Zakariyam ubutumwa bwe bwaguye ku kobo kijimye cyane mu buzima bwa Zakariya. Gutenguhwa kwe no kwiyumva nk’uwatsinzwe byari byaramaze kumushengura. Ntagishobora kwizera ko Imana ishobora gukora icyo gitangaza.

Sinzi impamvu yatumye Malayika ahindura Zakariya kuba ikiragi nyuma y’uko bamaze guhurira mu rusengero. Bishobora kugaragara nk’aho byari igihano amauhaye cg se nina byo. Ariko ndizera ko muri uko gutuza no guceceka kwe Imana yashoboye kumukiza no kumuha ibyiringiro.

Iyi nkuru ya Zakariya na Elizabeti ni inkuru yo gukiza kw’Imana, gukiza ubwingunge no gutenguhwa mu buzima bw’abantu babiri, bari bagikomeje urugendo rwo kubaha Imana nubwo babaye cyane mu marangamutima yangiritse. Kandi muri ayo mezi Zakariya yamaze atavuga, Imana yabakoreye igitangaza gikomeye bombi: yakijije urushako; ibakiza umubabaro ukabije bari bafite, ndetse yongera gusana umubano wabo wasaga n’uwapfuye warangiye. Aba bombi bari abantu bizeraga Imana bari baragambiriye kubaho ubuzima bwo kubaha Imana nubwo bari mu mubabaro.

Mbese ntibadutera umwete? Uko gutenguhwa kwacu kose kwaba kungana, Imana ireba umutima wacu wo kuyubaha n’ubudahemuka bwacu. Ishobora kudukiza uko gutenguhwa twagize. Ishobora kuduha ibyishimo – mu gihe Cyayo, no mu nzira zayo.

Yewe, burya kera, kera mbere y’uko Malayika asanga Zakariya mu rusengero, Imana yari yarabahuje bombi ngo bazabe ababyeyi ba Yohana Umubatiza. Kandi bari indahemuka.

Gusenga: Data, ndakwingize nshoboza kubaho nkwizeye kandi nkubaha, niringiye ko uko umugambi Wawe uri kose ku buzima bwanjye. Amena.

Byanditswe na Sue Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Werurwe 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *