Umurimo w’Umushumba

Abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri. Matayo 9:36.

Umwana w’Intama ukivuga uri kwangwa na Nyina aba ari mu ngorane nyinshi. Nta kintu na kimwe gitera umuntu impuhwe za kibyeyi nko kubona umwana w’intama wanzwe na nyina. Ibi twarabirebye ubwo byaberaga imbere yacu ubwo twari ku kirwa ku muryango wakurikiraga uw’aho twari ducumbitse. Intama zibyaye bwa mbere iteka ntizimenya icyo gukora iyo umwana w’intama wazo akeneye konka! Ubwo umwana w’intama yagerageza gukomeza gushakisha uko yakonka, Fiona yakomeje guhangayika bigeze aho niyemeza kujya gushaka umushumba ngo mbimwereke aze arebe ibyo intama zo mu bwoko bwa Hebridean zarimo zikorera imbere yacu.

Intama zikenera umushumba wo kuzitaho kuri buri ntambwe y’ubuzima zitera. Umushumba yaraje yita ku mwana w’intama na nyina, aha wa mwana w’intama icupa kugeza ubwo nyina yashoboreye kwihanganira kujya yonsa umwana wayo igihe cyose abishakiye. Intama zidafite umushumba ziba zifite ingorane zo kugerwaho n’ibintu by’uburyo bwinshi byazangiriza ubuzima. Na Yesu yitegereza ikivunge cy’abantu bari bamukurikiye, yababonye nk’intama zitari zifite umwungeri. Bari bakeneye gukundwa, kwitabwaho, kurindwa no gukira.

Muri Ezekiyeli 34:16 umuhanuzi yabonye Imana isubiza gutaka k’umutima wa muntu ubwo yagaragazaga umutima w’Imana agira ati, “Izari zazimiye nzazishaka, n’izari zirukanywe nzazigarura, izavunitse nzazunga, izacitse intege nzazisindagiza.” Ubwo Yesu yazaga, Yasohoje aya magambo y’ubuhanuzi agira ari, “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze” (Yohana 10:11).

Inshuro nyinshi nagiye nitegereza abantu babaye mu iteraniro nkibuka umurimo ukomeye Yesu yasigiye Itorero wo kujya gukora nk’ibyo na we yakoraga ibyo yigishije abigishwa be ba mbere gukora – kujya hanze bakabwira bose iby’ubwami bw’Imana no gukiza abakeneye gukira bose (Luka 9:2) Yesu ni Mwungeri mwiza, ariko abantu Be ni bo bungeri bari munsi ye bakurikirana abana b’intama bakanita ku mukumbi.

Birakenewe cyane ko tubwiriza Ubutumwa Bwiza muri iyi yanze Yesu nk’Umukiza n’Umucunguzi ku mugaragaro, ariko tunakeneye kumuvuga nk’Umwungeri Mwiza wazanywe no gukiza nk’uko yazanywe no gucungura. Iyo abantu bahuye no gukiza Kwe, bahita banamenya ko atari Umwungeri Mwiza gusa ahubwo ko ari we Mukiza w’Isi. Gukira n’ubutumwa bwiza ni ibintu bidashobora gutandukanwa.

Gusenga: Urakoze, Yesu, kuko waje nk’Umwungeri mwiza, kandi nk’uko Watanze ubuzima bwawe kubw’intama zawe Wanazibereye Umukiza n’Umucunguzi. Mfasha, Mwami, iteka njye nibuka ko nk’abakurikiye Yesu turi abashumba bato bari munsi yawe bahawe guhora bita kubababaye kugira ngo tubagezeho urukundo rw’Imana rwo gukiza ubuzima bwabo. Mu izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Gicurasi 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *