Kwigunga no Kuba Wenyine

Unkebuke umbabarire, kuko ntagira shinge na rugero nkababara. Imibabaro y’umutima wanjye uyoroshye, Nuko unkure mu makuba yanjye no mu byago byanjye. Reba umubabaro wanjye n’imiruho, Unkureho ibyaha byanjye byose. Zaburi 25:16-17.

Zaburi 25 ni imwe muri Zaburi nkunda ‘kurebaho’. Ihura neza n’ibyo mba ndi kunyuramo kenshi na kenshi. Dawidi atangirana no kwamamaza ko Uwiteka ari we Mana ye akanakomeza kwatura ibyiringiro bye muri We atitaye k’uko yaba ari kwiyumva uwo munsi. It just fits where I am most days. David starts by declaring the Lord is his God and reiterates his trust in Him no matter how he is feeling that day. ‘Mana Yanjye ni wowe niringiye, Ndakwiringiye.’ Mbega uburyo bwiza bwo gutangiriraho usenga!

Maze nyuma akomeza asaba Uwiteka ngo amuhishurire, amwigishe kandi amuyoore mu nzira Ze, amufasha gushyira ize nzira ku ruhande ngo ashyire imbere iz’Uwiteka. Maze asaba Imana kumubabarira ibyaha bye no kwibagirwa ibyaha bye byo mu buto. Dawidi akomeza gutakira Uwiteka, maze ku murongo wa 14, ahamya ko Imana Umuremyi Igira inshuti abayubaha bose. Nitwubahisha Uwiteka mu byo dukora byose, tuzaba turi inshuti z’Ushoborabyose. Wow!

Icyo nkundira iyi zaburi cyane ni uburyo atakira Imana mu gihe cy’ubwigunge no kuba wenyine, agowe (imirongo ya 16 na 17). Mbona ko kwigunga bivugwaho gato. Bishobora kuba ikintu kibabaje kwemera ko twaba twiyumva nk’abigunze, ndetse n’ubwoba bwo kuba batwumva nabi, bukaba bwadutera kwifuza kuba twenyine, nyamara biba biri budusbize inyuma cyane. Ni byo rwose, habaho impinduka nyinshi ndetse kuba wenyine bifite ukuntu bitandukanye no kumva wigunze mu marangamutima. Kwigunga akenshi biba bishamikiye mu mu byiyumviro byo kwangwa / gutabwa no guhezwa kandi ntibibe ibya buri gihe ahubwo bikaza mu gihe duhuye n’ingorane zo kubura abacu n’ibyacu cyangwa se habayeho impinduka mu buzima.

Ndabyumva ko kwigunga ari kimwe mu masoko y’ingorane mu buzima muri iyi minsi, ndetse ko bifatwa nk’indwara y’ubu. Nyamara nk’abana b’Imana, dufite amahirwe yo guhindura ubwigunge bwacu mo kuba twenyine gusa. Kuba turi twenyine ntibivuze ko dukomeretse ahubwo bishobora kuba impano ituruka ku Mana. Mu mwanya wo kuba wenyine, dushobora kwiyemerera kwakira urukundo rwa Data wo mu ijuru. Nkurikije ibyambayeho jye, mbona ibi ari ikintu kiza cyane cyo kugerageza gushyira mu bikorwa.

Kwiyumva nk’uwigunze ntabwo iteka bivuga ko turi twenyine. Dushobora no kuba turi kumwe n’abandi ariko tukumva twigunze rwose. Iki cyorezo cy’ubu gishobora kuba ari ibihe turi gucamo mu mutima kandi si ko iteka biba ari igisubizo cy’uko tugaragara inyuma. Dawidi yabikomojeho mu murongo wa 17 ubwo yabwira Uwiteka ati, ‘Unkure mu makuba yanjye no mu byago byanjye’.

Niba uri guca mu bigoye mu marangamutima uyu munsi, wumva wigunze cyangwa ikindi, birasa n’aho ikintu k’ingenzi ukwiriye gukora ubu ari ukugerageza ukanabikora, ni ugutakira Imana nk’uko Dawidi yabigenje. Dawidi aravuga ati, ‘Unkebuke, Umbabarire’. Ngaho nawe mubwire uko wiyumva wirekurire kumwemerera gukora. Reka tumuhe ikuzo mu byo dukora byose uyu munsi dushakishe ubucuti bwe bw’igitangaza mbere ya byose none n’iteka ryose mu buzima bwacu.

Gusenga: Nshyize ibyiringo byanjye muri wowe Uwiteka Mana. Ndakwiringiye. Mbabarira gukiranirwa kwanjye unyereke, unyobore, kandi unyigishe inzira ZAWE. Uyu munsi ndagutakira ntakamba. Uwiteka, umpindukirire ungirire imbabazi. Nkuriraho imvune zo mu mutima wanjye umbature unkure mu byago byanjye. Nicaye ku birenge byawe nshaka guhungira muri Wowe, Guhozwa nawe, no Kuba inshuti Yawe, kuko ibyiringiro byanjye biri muri wowe Mwami. Amena.

Byanditswe na Marie Gildea, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Gicurasi 2022

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *