Nk’uko Imparakazi Yahagizwa

Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana. Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho, Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y’Imana?  Zaburi 42:2-3.

Nari ndi gutembera mu ishyamba hafi y’aho ntuye. Ubwo nari ndi kugenda, nabonye Imparakazi. Ubu mpora numva ndi hafi n’Imana iyo mpuye n’Imparakazi, kandi numva amahoro anyuzuye. Bihora bizana mu ntekerezo iki cyanditswe n’indirimbo.

Ese twakwisanisha gute n’Imparakazi? Noneho tekereza ku hantu hashyushye, huzuye ivumbi, kandi Imparakazi iri guhunga akaga. Imaze umwanya yirukanka kandi ahantu harehare. Inyota yayo iba nyinshi cyane, igatangira kwahagira. Ni muri ubu buryo, abantu nabo bashobora kurengerwa mu buzima. Guhangayika bishobora kuturenga, urugero, indwara, ibibazo by’amafaranga, akazi, ibibazo, agahinda gakabije, guhangayika, cyangwa ibibazo byo mu muryango. Ibi bishobora kudusiga twumagaye, tunaniwe, kandi ‘twahagira’ dushaka koroherwa.

Ibaze Imparakazi igeze ku mazi. Iranywa. Ihembuwe, inyota yashize kandi isubijwemo imbaraga. Mbega byiza! Bishobora kuba bihebuje. Bimeze gute se kuri twebwe? Nk’Imparakazi, dushobora kuza ku Mana, aho ariho hose, igihe icyo aricyo cyose, tutitaye ku biri kuba mu buzima bwacu. Imitima yacu ishobora guhemburwa. Dushobora kunywa ku mazi y’ubugingo ava ku Mana kandi tugasubizwamo imbaraga, tukongera kuzuzwa, no kumarwa inyota uko ayo mazi y’ubugingo atwuzuza amahoro y’Imana. Fata umwanya wibwire kuri ibi.

Sindi kuvuga ko ibibazo byose bizashira. Ubuzima buzahora burimo ibibazo. Ariko uburyo tubyitwaramo bishobora guhinduka cyane nitwirukira Imana, ku mazi y’ubugingo.

Ushobora kumva uri ku musozi w’umugozi uyu munsi, kandi ko udashobora kugera kure, kuko unaniwe kandi warengewe. Ariko nanone, data udukunda ni isoko y’ubuzima. Niwe soko yo kunyurwa ku mitima yacu inaniwe, Imana y’ihumure, Umwami w’amahoro.

Ngwino uyu munsi ubwo umutima wahagira umushaka. Mwemerere akumare inyota uyu munsi. Reka amagambo y’iyi ndirimbo, ‘uko Imparakazi yahagira’, abe isengesho ryawe uyu munsi.

Isengesho: “Uko imparakazi yahagizwa no gushaka amazi, niko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza. Wowe wenyine ni wowe mbaraga zanjye, igihome cyanjye. Ni wowe gusa umutima wanjye ugandukira. Ni wowe wenyine umutima wanjye ushaka, kandi nifuza kukuramya. Nkwifuza kurusha zahabu cyangwa ifeza. Wowe wenyine wahaza. Ni wowe wenyine utanga umunezero kandi imboni y’amaso yanjye. Uri inshuti yanjye, uri umuvandimwe wanjye, nubwo uri umwami. Ngukunda kurusha buri wese, na cyane kurusha icyo aricyo cyose.” Amena.

Byanditswe na Vicky Munro, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 11 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *