Imbuto Yo Muzabukuru

Bazagumya kwera no mu busaza, Bazagira amakakama menshi n’itoto. Zaburi 92:15.

Ndibwira ko kimwe mu bitangaje ku Byanditswe aruko inshuro zose wasoma cyangwa wakumva ibice bimwe na bimwe hahora hari ikintu gishya wakwigiramo. Ibi byambayeho mu minsi ya Noheri iherula. Inkuru y’ivuka rya Yesu, nk’uko tubisanga muri Luka 2, irazwi cyane. Nta gushidikanya, nk’abandi benshi, navuga iyi mirongo ntayireba. Gusa ikigaragara nuko dusoma iki gice kugeza ubwo abungeri basubiraga mu ntama zabo, bamaze kubona ko ibyo babwiwe n’abamarayika ari ukuri (umurongo wa 20).

Ariko, uyu mwaka nitaye cyane ku mirongo ikurikiraho kandi ivuga ku musozo w’inkuru y’ivuka rya Yesu, hamwe no kumumurikira Imana. Kubera imyaka mfite, numvise nongeye guhigwa no gusubizwamo imbaraga nyuma yo gusoma nanone uruhare rukomeye abagaragu babiri bo kwizerwa bakoze muri iki gikorwa, 

Simiyoni, uko tubwirwa, yari umukiranutsi witonda, wari utegereje cyane Mesiya. Umwuka wera yari muri we kandi yarahanuriwe ko atazapfa atarabona Kristo umwami Imana (Umurongo wa 26). Kuri uwo munsi ubwo Mariya na Yosefu bajyaga mu rusengero kumurikira Imana umwana Yesu, Simiyeno yajyanywe n’umwuka mu rusengero. Yabashije guhanurira uwo mwana, ahamya uwo uwo mwana ariwe kandi nicyo azaba cyo.

Ana, umuhanuzikazi, yari aho mu rusengero, kuko aho niho yari amaze igihe cye cyose yari amaze ari umupfakazi kingana n’imyaka mirongo inani n’ine, aramya Imana yiyiriza ubusa (umurongo wa 37). Ajya aho Simiyoni yavuganiraga na Mariya na Yosefu atangira gushima Imana kandi ahamiriza abandi uwo uwo mwana yariwe.

Uko ntekereza bundi bushya kuri iyi mirongo, nongeye gusobanukirwa nanone ko twese hari uruhare twagira mu bwami bw’Imana, hatitawe u myaka, igitsina, cyangwa irangamimerere. Anna na Simiyoni bari bafitanye ubusabane bwimbitse n’Imana. Imana yakoresheje Umwuka wayo ibayobora ahakwiriye mu gihe gikwiriye kandi ibabashisha gukoresha impano zabo zo kugenzura, guhanura, kuramya no guhamya.

Ndizera neza ko hano harimo isomo rya buri umwe muri twe, imyaka twaba dufite iyi ariyo yose. Nitwubaka ubusabane bwimbitse n’Imana bizadutera imbaraga zo kumukorera tumwubaha, atari ibya none gusa, ahubwo no mu gihe dushaje, uko Umwuka Wera azadushoboza.

Mabukwe, ubwo yasatiraga iherezo ry’ubuzima bwe, yasubiragamo kenshi umurongo uri hejuru wo muri Zaburi ya 42 kandi agahora avuga impugenge zo kwera  imbuto mu gihe cy’izabukuru. Reka icyo kibe icyifuzo twese twasengera, ubwo twikomeza ku masezerano y’Imana ku bayizera. ‘nkabageza mu za bukuru, ndi We. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka, ni jye waremye, ni jye uzaheka. Ni koko nzaheka kandi nzajya nkiza.‘(Yesaya 46:4)’

Gusenga: Mwami, ndakwinginze umfashe kuba umwizerwa kuri wowe, imyaka yose yo kubaho kwanjye. Nzabe umugaragu wera imbuto nyinshi kugeza ku iherezo. Amena.

Byanditswe na Malcom Wood, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 12 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *