Gukomera Kugeza Ku Iherezo

 “Muzangwa n’abantu bose babahora izina ryanjye, ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa... Matayo 10:22

Nibwira ko abenshi muri twe bifuza gukundwa no kwishimirwa n’abandi. Ntabwo twahitamo kwangwa cyangwa gutabwa, ariko Yesu yatuburiye ko tuzahura nabyo, mu gihe kimwe, nitumukurikira n’umutima wacu wose. Nta ngingo y’amahitamo, aho dushobora kuganira ku mategeko n’amabwiriza. ´yasezeranyije’ ko kurenganywa ari kimwe mu bigize kuba umwigishwa we.

Mariko 10:29-30 haravuga ngo “Yesu aramubwira ati “Ndababwira ukuri yuko ntawasize inzu, cyangwa bene se, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa amasambu ku bwanjye no ku bw’ubutumwa bwiza, utazahabwa ibibiruta incuro ijana muri iki gihe cya none, ari amazu, ari bene se, ari bashiki be, ndetse na ba nyina, n’abana, n’amasambu, hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.”’ Mu buryo butangaje, Umwami adusezeranya ibisaga mu gihe hari ibyi twasize inyuma kubwe kugirango tumukurikire, hiyongereyeho no kurenganywa! Ese ibi ntibifungura amaso kwibwira yuko, hamwe n’imigisha yose yanditse mu mirongo 29-30, kurenganywa nabyo birimo! Beatitude zanditswe muri Matayo 5:10 yunganira ibi handitswe ngo, “Hahirwa ( bahumurijwe n’amahoro y’imbere n’urukundo rw’Imana) abarenganyirijwe gukiranuka,Kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo ( none n’iteka ryose)’ “.

Twinjiye mu bihe by’amateka bitabayeho, aho ibice bimwe bya Bibiliya bivanamwo nk’ibitakijyanye n’igihe, cyangwa bikavugururirwa kujyana na politike, kugirango binogere umuco turi kubamo none. Yesu adushishikariza gukomera mu kwizera kwacu no kuguma muri we no mu rukundo rwe (Yohana 15). Yageragejwe mu buryo bwose nkatwe, keretse ko atakoze icyaha, kandi azi imbongamizi duhura nazo nk’abamukurikiye (Abaheburayo 4:15).

Azi uko gutabwa no guhabwa akato bimera. Dushobora gukomezwa n’aya magambo ye “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” (Yohana 16:33). Duhamagarirwa kuba umunyu n’umucyo, no gukomeza kugaragaza urukundo rwe, gutanga undi musaya, no guhikama no kutanyenganyezwa mubyo twizeye, ibyaza mu nzira yacu ibyo aribyo byose.

Mbandikiye nkomeza buri mwe muri mwe ngo mushikame. Turi kumwe muri ibi, kandi dushobora guhugurana buri mu si nk’uko Bibiliya ibidusaba (Abaheburayo 3:13). Niba nta nshuti y’umukristo ufite, ndasenze ngo Imana imukoherereze. 

Gusenga: Data wo mu ijuru, mfasha gushikama, ntitaye ku biza mu nzira yanjye. Nzi neza ko hari iby’isi byazana ibigeragezo kugirango ntandukire. Mpisemo kugenda mu nzira yawe, nubwo hari ikiguzi binsaba. Warakoze ko wampaye ijana ku ijana rya byose war’ufite ndetse n’ibyo waribyo byose kugirango mbashe kubona umundendezo none. Mfasha gukomera no kukwereka abandi. Mu izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Gilly Mathiesen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 13 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *