Dutegetswe Gukundana

Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose. 1 Abakorinto 13:4-7

Numvise ko iyo uri gukora umurimo ukorera abantu, nko mu ndege, ugomba “kwambara ikiguha umwuka mbere yo kugerageza gufasha abandi”. Ubu ni ubuhanga bukomeye kandi bukenewe, kuko, nitutiyitaho, nta kabuza hazaboneka ibituma tutita kubandi. Yesu, mu mavanjili, adutegeka gukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda (Mariko 12:31). Iri si itegeko rimwe ahubwo ni abiri ategeka gukunda ! Nk’abambara agatanga umwuka mu ndege, Yesu atwereja ko kwiyitaho kwacu ari intambwe ya mbere yo kwita ku bandi.

Ese koko urikunda? Cyangwa hari ibice byawe wihanganira upfukiranya ibyo wifuza, intege nke n’aho watsinzwe? Yesu adutegeka kwikunfa! Ikindi kandi, atubwira ko ariyo ntambwe ya mbere ndetse n’intambwe shingiro yo gukunda abandi. Ese wifuza gukunda abandi? Banza rero wikunde.

Icyanditswe cy’uyu munsi cyo mu 1Abakorinto 13 akenshi kivugwa mu makwe, ariko kikigishwa hake nk’ishusho y’uko twakwikunda. Kwikunda bishobora kuba imbongamizi, cyane igihe ibi bitigeze byerekanwa n’ababyeyi. Ariko nabwo, Yesu adutegeka kubikora, nimba tutazi uko twabikora, dukeneye gutegura uko twabyiga.

Icyanditswe kitwigisha ko:

* Urukundo rwihangana.

* Urukundo rugira neza.

* Urukundo ntirubika ibibi.

Uhitemo uyu munsi kubaha Yesu Kristo no kwikunda. Ibi bihera ku guhitamo kwihanganira wowe ubwawe, kwigirira neza, no kureka buri rutonde rw’ibibi wakoze warukibitse. Mu gukora ibi, uziba umwanzi ubutware yari agufiteho.

Nuhitamo kugira icyo ukora giturutse ku kubaha Imana, izagukomeresha ibyiza byiza kugirango usohoze icyo yagutegetse gukora. Icyo gikoresho kizagufasha gukora urufatiro rw’urukundo rwawe ku bandi, ku baturanyi, kandi bizane ubugingo bwinshi muri wowe no muri bo. Kizaba cyuzuye ubuzima budaturutse ku mbaraga zawe, ahubwo bisesekara biva mu bisaga by’umutima w’Imana. Imana ni urukundo!

Gusenga: Warakoze Mwami, kunyitaho bihagije ukanyigisha ukuri kandi ukantegeka gukora ibimpesha umugisha bikanawuhesha abandi bari bugufi yanjye. Mpisemo uyu munsi kukubahira muri iri tegeko ryo kwikunda. Ndakwinginze unyereke uburyo bwo kubikora uyu munsi na buri munsi ndetse unkomereshe buri mpano nziza yo gukurira mu kubaha. Reka  nkubere umugisha none. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Gilly Mathiesen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 14 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *