Imana yo Kwiringirwa

Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera. Abaroma 15:13

Mu kwezi kwa mbere mu Bwongereza, umugenzo wo gusuhuzanya aba ari :”umwaka mushya muhire”. Nakomeje gutekereza kuri ibi nibaza niba ubu ari bwo buryo bwiza bwo gusuhuzamo abantu cyangwa se niba ibyishimo ari byo twakwifuriza abantu hejuru y’ibindi byose. Ibyishimo biterwa n’ibihe bituma twumva tumerewe neza naho umunezero wo ushobora kugumaho no mu bihe bihangayakishije. Umurongo w’uyu munsi uravuga ngo “Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga z’Umwuka Wera” Mbega isengesho rihebuje! Byashoboka ko iyi yaba ari yo ndamukanyo irushijeho kuba nziza mu mwaka mushya!

Ibyiringiro nirwo rufunguzo hano. Muri uyu murongo Pawulo yise umwami ‘Imana ny’iribyiringiro’. Ibyiringiro ni kimwe mu bidutandukanya n’isi, aho abantu benshi basa n’abihebye, nta byiringiro, kandi batinye ejo hazaza, cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo. 

Nk’abakristu dushobora kugira ibyiringiro mu bihe ibyo aribyo byose mu gihe twizeye Imana ny’iribyiringiro. Ibyiringiro muri Bibiliya bisobanura ubwishingizi no kudashikanya – ntabwo ari ibyiringiro tuba tuvuga iyo tuvuga, “Nizere ko nta mvura izagwa ejo!”

Ibyiringiro mu Mana bizana kwizera ku masezerano menshi – ubuzima buhoraho, gutungwa, gukira, kugubwa neza, kuyoborwa, imibanire, urukundo, n’ibindi byinshi. Uko twizera Imana kuri buri sezerano, tuzuzwa ibyiringiro, si umunezero gusa, ahubwo n’amahoro – amahoro ahebuje rwose ayo umuntu yamenya (Abafilipi 4:7). 

Ubu ni mu gihe cy’itumba muri UK. Iminsi aba ari migufi, ikirere kiba cyijimye, ariko nubu mu busitani bwanjye hari ibimenyetso by’impeshyi. Bulbs are appearing through the frosty ground, bizana ibyiringiro by’ubwiza no gusa neza bigiye kuza. Ibyo Imana ny’iribyiringiro yaremye yabiremeye kuduha ibyiringiro mu bihe bihindagurika, kandi ibi byagaragara cyane mu buzima bwacu. Nk’uko mu isi impeshyi ihora ikurikira itumba, niko n’Imana ihora yifuza kutuzanira ibihe bishya byo gukura n’ubwiza mu buzima bwacu. Ukomezwe n’Imana ny’iribyiringiro kandi Uyemerere ikuzuze umunezero n’amahoro uko uyizera!

Gusenga: Mwami, ngushimiye ko ur’Imana ny’iribyiringiro, kandi ko utwuzuza ibyishimo n’amahoro iyo tukwizeye. Warakoze kubw’ibyiringiro dufite muri wowe no mu masezerano yawe. Umfashe kukwizera ibihe byose uko byaba bimeze kose. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Jilly Lyon-Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 15 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *