Ubwami Bwe Ntibuzahanguka

Nuko Abusalomu n’abantu ba Isirayeli bose baravuga bati “Inama ya Hushayi w’Umwaruki iruse inama ya Ahitofeli”, kuko Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo Uwiteka atere Abusalomu ibyago. 2 Sam 17:14 

Mutarama ni igihe cy’umwijima ku bantu batuye mu gice cy’amajyaraguru. Haba hijimye, hakonje kandi ari mu itumba ndetse n’ibinezeza n’ibirangaza bya Noheli biri inyuma yacu. 

Ariko, aho twaba turi hose ku isi, izuba ryaba ryaka ryaba ritaka, hari igihe mu buzima  bwacu, ubwo byose biba bisa nk’ibyazimiye, nta nzira igaragara. Hari ubwo tuba twumva twakwiheba.

Umwami Dawidi ashobora kuba yarashenguwe ubwo umuhungu we Abusalomu yamugambaniraga, agahungisha amagara ye. Mbega agahinda! Ubwo Dawidi yakoraga umwiherero w’igitaraganya, yacuze umugambi wo kugerageza no kurwanya imigambi y’umuhungu we. Ibi birimo gusiga Hushayi w’Umwaruki mu ngoro ya Abusalomu kugirango ateshe inama Abusalomu yari guhabwa n’umuhanga Ahitofeli (2Samweli 16:23).

Inkuru ivugwa muri 2 Samweli 17 y’ukuntu Ahitofeli yagiriye inama Abusalomu yo kugwa Dawidi gitumo mu gihe arushye, amaboko ye yatentebutse. Ariko, ku mpamvu zitasobanuwe, Abusalomu yagishije inama Hushayi wavuguruje inama za Ahitofeli akanabungura ubundi buryo butandukanye. Ubu buryo bundi bwahaye Dawidi igihe kandi, bumuzanira intsinzi. Mu nkuru ntibasobanura inpamvu Abusalomu yafashe uyu mwanzuro, n’ubwo ubumenyi bwa Hushayi mu kugamburuza inama ya Ahitofeli bwumvikanaga kurushaho. Ariko icyo inkuru itumbwira ni iki: Imana iracyagenga byose (2 Samweli 17:14).

Natwe twabona ibyiringiro muri buri gace k’ubuzima bwacu. N’ubwo ibintu bisa nk’ibyacitse kubera amakuru mabi tubona ku nyerekamashusho zacu, nubwo byose bisa nk’ibyatakaye muri sosiyege zacu no mu buzima bwacu, Imana ni imwe iri inyuma y’amateka. Kandi ishoboye rwose kurogoya imigambi y’abifuza kugira nabi. Dushobora kutamenya abantu Imana yashyize ahantu ngo bakore umurimo wayo, ariko nawe ndetse nanjye dushobora kuba muri uwo mugambi utagaragara.

Icyo Imana yaba yaragambiriye cyose mu byo turi kunyuramo, nka Hushayi mu ihema rya Abusalomu, uruhare rwacu ni ukuba abizerwa ku mwami w’ukuri no gukoresha impano n’ubwenge dufite mu kurogoya ikibi no kuzana ikiza.

Gusenga: Mana Data, ndagushimiye ko uri Imana y’amateka. Nta kiba muri iyi si yacu ngo kigutungure kandi kibe kirenze ubushobozi bwawe. Ngushimiye ko umugambi wawe uzatsinda. Turasenze ngo tugume kuba abanyakuri kuri wowe uyu munsi kandi udushoboze gukora uruhare rwacu mu gusohoza imigambi y’ubwami bwawe. Uduhe ubwenge n’ubuntu no kudacika intege dukomeza kukwizera nubwo byose byaba bisa nk’ibyazimiye. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na John Sainsbury, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 17 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *