Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye. Zaburi 119:105
Igihe kimwe , mu rugendo rurerure ndi mu modoka, nageze ku muhanda udafite imirongo yaba iyo hagati cyangwa ku musozo w’umuhanda- usibye kaburimbo nini. Numvise bincanze bidasanzwe nisanga natangiye gutwara buhoro ku muvuduko uri hasi y’uwo nsanzwe ntwariraho kuri uwo muhanda.
Ibyimviro byanjye byarazamuwe cyane, numva ntangiye kugira ubwoba ubwo nagendaga muri iyo kaburimbo yasaga nk’itarangira, mpora nshakisha icyagaragaza imbibi z’umuhanda n’umwanya ndi gusigira imodoka ziri kuza zituruka aho ndi kujya. Byahise bigaragara ko iki gice cy’urugendo kiri bubemo kugenda buhoro, impagarara nyinshi, kandi kiri bunsabe imbaraga nyinshi.
Niyumvagamo kudatekana ku bijyanye n’umwanya wanjye mu muhanda ndetse n’umutekano wanjye kuko n’abandi bashoferi nahuye nabo wabonaga ko urugendo rwabo rutaboroheye. Natangajwe n’ukuntu nagenderaga kuri iriya mirongo y’umweru twamenyereye mu muhanda!
Ibi byambayeho byanyibukije iki cyanditswe cyo muri Zaburi119. Ijambo ry’Imana rigomba kuba umuyobozi w’ubuzima bwacu uhoraho, utwereka imbibi dushobora kubamo no kuduha icyerekezo kugirango turusheho kujya imbere uko bikwiriye.
Ijambo ry’Imana ntirikeneye kuba mu bitekerezo byacu buri munsi; nk’uko iyi mirongo y’umweru idahora mu bitekerezo byanjye iyo ntwaye. Mu by’ukuri ijambo ry’Imana rigomba kuba mu buzima bwacu ku buryo tudakeneye kuryibwira buri munsi. Nk’uko umwanditsi wa Zaburi yabivuze mu murongo wa 11, ‘Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye,Kugira ngo ntagucumuraho’.
Uko tugenda mu rugendo rw’ubuzima, Ijambo ry’Imana rigomba kuba wa muyobozi uhoraho udahuga cyangwa ngo ahungabanwe. Aho twabona uburuhukiro, ubwigenge n’uburinzi. Uyu muyobozi adahari twisanga turi gushakisha ikintu cyatugaragariza imbibi cyangwa icyerekezo kugirango dukomeze mu mahoro. Mu by’ukuri Ijambo ry’Imana rigomba kuba nk’iriya mirongo y’umweru mu muhanda. Igomba kuhaba ibihe byose!
Gusenga: Ndagushimiye data, kubw’Ijambo ryawe. Reka rimbere umuyobozi uhoraho uri muri buri gice cy’ubuzima bwanjye kugirango nkomeze negera imbere mu mahoro n’ubwigenge. Amena.
Byanditswe na Lindsey Hanekom, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Mutarama 2022.