Impinduka

Bibabwiriza iby’ingeso zanyu za kera ko mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana, mugahinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwanyu, mukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse. Abefeso 4:22-24

Nahoze ntekereza ku mpinduka. Numva abantu bafata imyanzuro y’umwaka mushya nibyo bawitezemo. Ntabwo ndi shyashya, nk’uko nzi wese yabikubwira, kandi kimwe mu byo ndwana nacyo, nawe wasanga uzi, ni ukubona agatotsi mu jisho rya mugenzi wanjye bimerera cyane nk’ihurizo. Ese ndabyitwaramo gute? 

Nk’umubiri wa Kristo, ubu twese tugomba kuba twumvikana, ariko ibi birakomeye. Nkunda inkuru y’umusirikare urwanira mu mazi uhura n’ikintu kuri radari ye bisa nk’aho nagiye kungogana. Bashyiraho uburyo bwo kuvugana, noneho umusirikare agiteka guca indi nzira kugirango batagongana. Gisubiza umusirikare ko ariwe ugomba huhindura. Nyuma yo gukomeza kujya impaka, n’umusirikare atera ubwoba, ku iherezo undi yaravuze ati, “nijye utanga umucyo!”

Nshobora kwifuza ko uhinduka, nkanasenga ko uhinduka, ariko tukaba tukingogana. Ibi nukubera ko umuntu wenyine nabasha guhindura ari njye njyenyine. Mu gihe tutarabimenya, ubuzima bushobora gukomera.

Igihe nabyakiriye, nzakenera gusenga kugira habeho impinduka. Nzakenera Imana data. Nzakenera Yesu. Tuba mu isi isobanurira buri wese uturi hafi ko agomba kutwakira uko turi, kandi ko tutazahinduka. Icyoroshye nabasha gukora ni ukwihindura. Ushobora kuba ukeneye guhinduka, ariko urwo ni urugendo rwawe si urugendo rwanjye. Mbega ukuri kugoye kwiga! Muri Yohana 8:32, Yesu yaradufashije “namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”

Ese nagutera imbaraga uyu munsi ngo urebe ibice by’ubuzima bwawe ukirwana nabyo usaba data ngo agufashe guhinduka? Bishobora kutaba imibanire yacu n’abandi. Wowe ubisabe. Data yishimira kugutega amatwi, kandi yifuza kugirana ubusabane nawe.

Gusenga: Data wo mu ijuru, nkuzaniye ibyo nkirwana nabyo, kandi gusabye ngo umfashe moinduke. Umfashe kuvona icyaha mu buzima bwanjye gikeneye ko nihana, n’aho nkeneye kujya kugira ngo ndusheho gusa n’umwana wawe. Mfasha ntangire guhinduka. Ibi mbisabye mu izina ry’umwana wawe Yesu, Amena.

Byanditswe na Vivienne Hill, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *