Komera Uhagarare Ushikame

Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato. 1 Petero 5:10

Ese umeze gute uyu munsi ? Ese urumva umeze nk’uri kubabara? Ese waba uru kurwana n’ubuzima, byaba mu ndwara, agahinda gakabije, ubukungu budahagaze neza, ihohoterwa, ubwigunge, ubukene, cyangwa gutakaza akazi? Urutonde rwakomeza kwiyongera.

Mu gihe cya Covid-19, numviga inkuru ku yindi y’abantu bari kurwana n’ibintu bitandukanye. Kuba muri guma mu rugo byagize ingaruka ku bantu benshi, najye ndimo. Byari ukutamenya ikizakurikiraho, niba nzasubira kubyo menyereye, nigihe nzongera kubona abantu.

Ariko nanone, na mbere ya Covid-19, ibyinshi muri ibi bibazo byari Bihari. Abantu benshi barwanaga n’ubuzima, batabona uko bazabisohokamo, kandi babona ari inzira y’umuruho n’umubababro itazarangira. Ubu twabaye nk’abafungukira kuvuga kuri ibi bibazo. Ku makuru hari inkuru n’izindi zivuga ku buzima bwo mu mutwe n’ihohoterwa rikorerwa mu rugo. Biri kugenda biza ahagaragara, kandi abantu bari gusaba ubufasha.

Ubwo nasomaga icyanditswe kiri hejuru, ikintu cyonyine narebagaho cyari umubabaro wanjye, ariko uko nafashe umwanya ntekereza, natangiye kubona uko Imana isana, ikazana gukira, kandi ikanyereka ko ntigeze mba njyenyine mu mubabaro wanjye, (nubwo icyo gihe ariko numvaga bimeze).

Iki cyanditswe cyanje mu bitekerezo, ‘Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhāna.” (Gutegeka  kwa Kabiri 31:6). Imana yari iri gukomeza abantu bayo binyuze muri Mose. Yabambwiye ko iri kumwe nabo. Ntizabasiga cyangwa ngo ibahane, kandi ntibagire ubwoba. Ibi natwe biratureba none. Ibyo twaba turi kunyuramo byose, Imana ir kumwe natwe, iduha imbaraga.

Uyu munsi cyaba ari igihe uri kubabazwa, cyangwa niba atari wowe, yaba uwo mu muryango wawe cyangwa inshuti. Ese twakora iki? Dushobora kwegera Imana, tukayisaba kudufasha no kuduha imbaraga, tukayisaba kuba umwami w’ibice byose by’ubuzima bwacu, tugahagarara ku masezerano yayo, ko izadusana, kandi ikaduhagaritsa ku rutare, kugira ngo tubashe gushikama.

Hari ibyanditswe byinshi aho Imana idusezeranya kudufasha, kudutabara, aho ivuga iti, “Ntutinye”. Ndaguhiga uyu munsi gusaba Imana kukuvugisha. Ahari wasoma mu ijwi riranguruye ibyanditswe bimwe bivuga ku masezerano ye no lumwemerera mu ntambara zawe.

Dore icyanditswe twakoresha twe ubwacu kandi twakwiyaturiraho n’imiryango yacu n’inshuti zacu. ‘Uwiteka yambonekeye kera ati “Ni ukuri nagukunze urukundo ruhoraho, ni cyo cyatumye ngukuruza ineza nkakwiyegereza. Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe”’ (Yeremiya 31:3-4). Ibyo twaba twarakoze byose cyangwa turi kunyuramo, turakunzwe.

Gusenga: Data wo mu ijuru, ngushimiye urukundo rwawe ruhoraho no kugira neza kwawe, kubw’ubuntu bwawe n’imbabazi. Mwami, ngusabye k’ubana najye uyu munsi mu ntambara zanjye. Mwami, ngushimiye ko ibyiringiro mfite none muri Wowe ko utansiga ko utampana. Ngushimiye ko uzongera kunsana. Umfashe uyu munsi guhagarara mu masezerano yawe. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Vicky Munro, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 28 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *