Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. … Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, Abefeso 6:10-14
Dutekereje ku ntwaro z’Imana, dushobora kuba tutakwihutira guhera ku ‘Ukuri nk’Umukandara’, cyane ko hari n’izindi zisa naho ari ingenzi. Ibi dushobora kubiterwa n’uko hariho indi mikandara isanzwe idufasha gufunga neza amapantalo yacu, twaba tubigereranya. Ariko Pawulo we yarebaga umukandara wambarwaga n’umusirikare w’umuroma (clingulum cg balteus). Uyu mukandara wafashaga mu gutwara urwubati ndetse ukagira n’ubundi buryo bwo gutwara izindi ntwaro z’ingenzi, tutibagiwe na za bukire zafashaga mu gufunga icyuma gikingira igituza yabaga yambaye.
Ikindi, umukandara wagiraga intwaro z’inshunda zabaga zirereta inyuma yawo kugirango zirinde igice cyo hepfo cy’umubiri w’umusirikare. Iyo umusirikare w’umuroma yisangaga mu rugamba, yihutiraga gufata umukandara we, kuko atawufite atashobora gutwara inkota ye, kandi yagombaga kuwufunga neza ukamukwira kugirango ubashe gufunga neza cya cyuma gikingira igituza ndetse ntuze kumurekura mu gihe urugamba ruri mu mahina.
Ariko se ‘Umukandara w’Ukuri’ ni iki kandi tuwubona dute? Ni ko kuri guturuka kuri Yesu ari We Kuri wenyine. Ibi ni ukumenya Yesu n’ijambo rye, Bibiliya ku giti cyawe. Ni byo biduha kurindwa ibinyoma by’umwanzi, uwo Yesu yise ‘se w’ibinyoma’. Tudasobanukiwe ijambo ry’Imana dushobora guhinduka umuhigo w’umwanzi ukunda gukoresha ibinyoma ndetse akabivanga n’ukuri kugirango aturwanye adutsinde.
Umurongo muzima duhagazeho mu mwuka ni wo udushoboza kugenzura byose tukamenya ko bihuye niba bihura n’ijambo ry’Imana. Tudafite uwo ‘Mukandara w’Ukuri’ ufunzwe neza mu mwanya wawo, tuba twiyemereye guterwa n’umwanzi kandi ntitubasha kwakira no gukomeza ‘Inkota y’Umwuka’ muri cya gihe tuyikenereye. Nk’abakurikiye Yesu dukeneye kuba maso amasaha 24/7/365 kuko umwanzi ashobora kuduteresha ibinyomabye igihe icyo ari cyo cyose.
Ubusanzwe kwigisha ku Ntwaro z’Imana bisorezwa kuri iyi. Ariko ku bwanjye bisa n’aho, mbere y’uko twambara ‘Umukandara w’Ukuri’, dukeneye kubanza gukuramo imikandara yacu twita iy’ukuri. Twese turayigira, kandi nubwo imwe muri yo ihura n’ukuri kw’Imana, hari n’indi myinshi cyane idahura n’ukuri kw’Imana. Byaba bidasanzwe ndetse bitanatunyuze mu isi yacu kwambara imikandara ibiri kandi ibyo binarushaho kuba bibi mu isi y’umwuka.
Ni ukuhe ‘Kuri’ twizengurukije kudahura n’ijambo ry’Imana? Ni ibihe bintu twaba twizera ku Mana, kuri twe ubwacu no ku bandi tukaba twarabyakiriye bitewe n’ibyatubayeho mu gihe cyashize? Bishobora kuba ari nk’ikimwaro n’isoni, gutabwa, kwangwa, kugambanirwa cg kubura abacu n’ibyacu. Nyamara ubwo urimo usoma ibi, byaba ari igihe kiza cyo gusaba Mwuka Wera ngo aguhishurire ibyaba ari ukuri kutuzuye wambaye ukwiriye kwiyambura mbere y’uko ubasha gukwirwa neza ‘n’Umukandara w’Ukuri’ w’Imana, maze utekanishwe utsinde ibinyoma by’umwanzi.
Gusenga: Mwami wanjye, ndakwinginze ngo ukoresheje Mwuka wawe Wera umpishurire umukandara w’ukuri kutuzuye naba nambaye, ukuri kutari ukw’Imana nk’uko kwanditse mu Ijambo ryayo, kwa kuri kwanjye niremeye mbitewe n’ingorane naciyemo. Uwo mukandara ntundinda ibinyoma by’umwanzi none ndashaka kuwimbura nonaha. Ndashaka kuwiyambura umfashije, nkambara Umukandara w’Ukuri w’Imana, kugira ngo mbashe guhagarara nemye ntatsinzwe n’ikinyoma cy’umwanzi ahubwo nkabinesha. Amena.
Byanditswe na Philip Asselin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Werurwe 2022