“Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’isi. 2Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.” Itangiriro 1:1-2
Mu minsi ishize namaze umunsi wose mpanganye n’umurimo utari woroshye wo gutunganya icyumba cy’ububiko mu nzu y’ababyeyi bajye. Ahantu honyine washobaraga guhagarara muri icyo cyumba hari hafi y’umuryango – ahandi hasigaye hasi hari huzuye ibintu byamaze imyaka myinshi biharundwa buhoro buhoro. Nari mbizi ko muri uwo musozi w’ibintu byari birunze harimo amagare atatu – igihe no gukora cyane nibyo byari guhishura ibindi bintu byaburiyemo, bitagaraga.
Hari igihe imigambi yanjye myiza itangira kunkamukamo, kandi ibi nibyo byatangiye kumbaho ubwo nari ntangiye gusohora ibintu mpereye mu muryango nerekeza inyuma muri icyo cyumba, nsohora kimwe kimwe mbishyira hanze. Umutima wacitse intege ubwo imvura y’umuvumba yahagarikaga igikorwa cyanjye, kugeza ibicu bimaze kweyururuka, izuba naryo rikagaruka . Nyuma y’amasaha hafi nishimiye kubona icyumba gisa neza, imyanda yavuyemo, n’ibintu byabitswe neza kandi mu buryo byoroshye kubigeraho. Kubona umunezero w’ababyeyi banjye byari bimpagije nk’igihembo cyo gukora cyane kwanjye.
Mu gukora ibi byavuzwe haruguru, natangajwe cyane n’uko ibyinshi mu bitunezeza nk’abantu bimeze nk’imiterere y’Imana uko tuyihishurirwa muri Bibiliya. Ibyo ntibyagombye kudutungura kubera ko nk’abantu turemye mu ishusho yayo. Tubonera gukira no kuryoherwa mu kurema kuko Imana Umuremyi wacu yaturemanye ubushobozi bwo kurema nkayo. Nanone nk’uko Imana mu Itangiriro yavanye ibiri ku murongo ibikuye mu byari akavuyo, natwe dusanga muri twe kwifuza kuzana gahunda n’umurongo mu bibi n’akavuyo duhura nako.
Ikintu kiza mu by’ukuri nuko, niba mu gukizwa kwacu twaramenye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu, afite ishyaka ryo gukora mu buzima bwacu mu Mwuka we mu kugarura ibintu ku murongo n’ubwiza ahari akavuyo n’umwijima. Birashoboka ko iyo urebye mu buzima bwawe ukibona harimo akavuyo kurusha ibyiza ubona. Ariko amasezerano y’Ijambo ry’Imana ni uko Yesu, watangije umurimo mwiza muri wowe, azawukomeza kugeza awugejeje ku musozo (Abafilipi 1:6). Kandi ashoboye no kukurinda kugwa no kukugaragaza nta nenge, ufite n’umunezero mwinshi imbere y’ubwiza bw’Imana (Yuda 24).
Niba kuba ukiri “gukorwamo umurimo” bisa n’ibyenda kukurengera uyu munsi, byagufasha kwibuka no kuyishimara aho yagukuye. Wenda wanayibaza ari ikihe gice cy’ubuzima bwawe ishaka kuzanamo Ubwami bwayo muri iki gihe cya none, aho kugirango uhange amaso umusozi w’ibibazo bigikeneye gukorwaho.
Gusenga: Mana Data, warakoze kubyo wakoze mu buzima bwanjye kugeza ubu. Nk’uko Yesu yatwigishije gusenga, isengesho ryajye ni ‘reka ubwami bwawe buze ubushake bwawe bube mu buzima bwanjye nk’uko buri mu ijuru’. Mfasha ku kwizera ko uzasohoza umurimo mwiza watangiye mu buzima bwajye. Ndagukunda. Amena.
Yanditswe na Dean Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE