Kwezwa no Kuba Wuzuye

“Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.” 1 Abatesalonike 5:23

Kwezwa no kuba wuzuye ntabwo ari ibintu Imana ibona gusa ko byakabaye byiza tubifite. Ni bimwe mu bigize ibyangombwa shingiro ku bana b’Imana bose, mu mugambi wayo wo kudusana mu buzima bwacu. Ni ibiyinezeza, ni ibitugirira neza kandi bidutegurira kugaruka kwa Yesu.

Birumvikana ko dufite amahitamo y’uburyo twishyira wese mu biganza byayo, kugira ngo ikore umurimo muri twe. Bishobora kuba ibintu bisa nibitwinjirira, kandi bishoborano kuba ibintu byatwara igihe mu gukorwa, nko koza no gusanwa kw’igihangano runaka cyiza cyane cyaba cyarangiritse, cyaba kimaze gusanwa kikanezeza nyiracyo.

Birumvikana ko mu by’ukuri Imana Data idukunda, turi bamwe mu biremwamuntu biremanywe ubuhanga bwinshi cyane, nk’uko turi, ariko yo ibona ubwiza buhishwe, amabara ahishwe, n’ibindi bitagaragara, kandi yifuza cyane kutubona dusanwe rwose kandi turinzwe rwose kandi dutegereje kugaruka k’Umwana wayo.

Uyu munsi ushobora kuba ariwo munsi wo kwishyira mu biganza by’Umuhanga usumba abandi mu gusana.

Gusenga: Mana Data, urakoze kubw’amahirwe yo gusanwa nawe, kandi urakoze ko ibi byanyuze mu rupfu no kuzuka kwa Yesu. Ndakwemereye ngo ugaragaze kandi usane umucyo n’umuntu wuzuye wandemeye kuba we. Amena. 


Yanditswe na David Corss, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 28 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *