Ibisaga

Aho hari intango esheshatu….buri  ntango ikuzuzwa n’ibibindi bivoma nka bine cyangwa bitanu. Yezu arababwira ati “Nimwuzuze izo ntango amazi.” Barazuzuza bageza ku rugara. Hanyuma arababwira ati “Noneho nimudahe mushyire umusangwa mukuru.” Baramushyira. Umusangwa mukuru asogongera ayo kuri ayo mazi yamaze guhinduka divayi.” Yohana 2:6-9

Imana yacu ni Imana y’ibisaga. Nta rugero rwa nyuma ruhari k’ubuntu n’igikundiro ishaka kuduha. Nk’umubyeyi udukunda, ishaka guha abana bayo ibyiza biruta ibindi. Isezeranya kuduha ibyo dukeneye byose inyuze mu mwana wayo, Yesu Kristo, ariwe inzara yacu iharizwamo.

Ubutunzi bw’Imana ntibugira iherezo, bubitswe mu ijuru nk’umurage urindiriye ko tuwusaba. Tuyoborwa mu cyumba cye cy’ibirori aho yadutunganirije ameza, maze tugahundagazwaho urukundo rwe. ‘Ibyo ijisho ritigeze rireba, cyangwa ugutwi ngo kubyumve, ibintu umuntu atigeze anatekereza, Imana yabiteguriye abayikunda.’ (1 Abakorinto 2:9)

Ubukire bw’ibifatika nk’uko isi ibibona bimeze nk’ibitazana umunezero. Abantu bafite ibyo bakeneye byose bameze nk’abamaranira byinshi kurutaho. Bashobora kugura ibyo bakeneye byose, ariko ntibibahagije ngo bibanyure. Abo bizera ko kumenya Imana ari uburyo bwo kugera ku bukire bw’amafaranga bambuwe ukuri (1 Timoteyo 6:4-5).  Ukuri ni uko kunyurwa guturuka gusa mu kubaha Imana by’ukuri.

Yesu yaravuze ngo “naje ngo zibona ubugingo, ndetse zibone bwinshi’ (Yohana 10:10). Ubu ni ubuzima busaga buturuka gusa mu busabane bwacu na Kristo ubwe. Hamwe na Yesu hari ubuzima bwuzuye Umwuka, ubuzima buhanze amaso Imana burundu, ubuzima aho tubeshejweho n’ibyo Imana itanga ndetse n’isezerano ry’ibyo dukeneye byose, aho dufite amahoro, umunezero, kunyurwa no kuba umwe na Data, ‘….ikurikije Ubuntu bwayo butagira akagero yabudusesuyeho’ (Abefeso 1:7-8 Bibiliya Ijambor ry’Imana). Ibi ntidukwiye kubitegereza kugera ubwo tuzagera mu ijuru. Dushobora kubibona ubu.

‘Ufite Umwana aba afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imana nta bugingo afite.’ (1Yohana 5:12). Uru nirwo rufunguzo. Ubuzima busaga buri muri Yesu, kandi muri we tubonamo Data n’Ubami bw’Imana.

Nigute twagira Yesu mu mwuzuro we wose mugihe tukirwana n’indangagaciro z’isi? ‘Nabambanywe na Kristo’ (Abagaratiya 2:20). Ku musaraba ibinezeza by’iyi si byakuweho. Iyo turebye ku ntego iruta izindi, n’icyo bisobanuye mu kugira ubuzima no kubaha Imana, duhinduka bazima, bitari mu isi y’ibifatika, ahubwo mu mwuka.

Dupfa kuri kamere, tukaba bazima ku Mana muri Kristo Yesu. Aduhindukira byose, kandi dushyira ubuzima bwacu mu biganza bye, atuyobora mu butsinzi muri ubu butayu umuntu yaremye, maze tukagera mu gihugu cy’isezerano. Inzira ishobora kuba igoye, ariko umunezero no kunyurwa biruta kure ibyakwitambika mu nzira byose hanyuma ubuzima bwacu bugahindurwa. ‘Watunyujije mu muriro no mu mazi. Nyamara ibyo byose warabidukijije uduha ishya n’ihirwe’ (Zaburi 66:12)

Gusenga: Urakoze Mwami, kubw’imigisha yose wadusenderejeho, no muri ubu buzima. Turabizi ko dutekanye mu rukundo rwawe. Hamwe na Yesu nk’Umukza wacu, tugenda twegera intego wadushyize imbere, mu byiringiro n’amahoro n’ibyo dukeneye byose, twiringiye ibisaga by’ubuzima bwawe, urukundo n’imigisha, uyu munsi n’iteka ryose. Amena.


Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 17 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *