Kuraho Ikintu Cyose Kiri mu Nzira

Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye dutumbira Yesu wenyine. Abaheburayo 12:1-2a

Mperutse kuva mu kiruhuko nsanga Television yanjye ifite ikibazo. Hari hari kuzaho amagambo avuga ngo “Ntabwo iri gufata umurongo cyangwa umurongo ufite intege zidahagije”. Abantu bamwe bangiriye inama y’uburyo nshobora gukosora icyo kibazo. Ariko ntacyo byatanze na gito. Byarushijeho kumbangamira. Nyuma y’iminsi itatu umuturanyi wanjye yaraje ahita abona ikibazo icyo aricyo ako kanya. Igihe ntarimpari, hari igikwa vyubatswe imbere ya antene yanjye mfatiraho umurongo bituma nta mashusho televisiyo yanjye idashobora kwakira amashusho. Ibyo byari ibintu byumvikana k’umuntu usobanukiwe ariko kuri jye nta n’ibyo nari nabonye rwose.

Ndibaza ko ibi bishobora kuba ari ishusho y’uko umubano wacu n’Imana ushobora kumera. Twifuza kuyegera, tukumva ijwi ryayo, maze tukaryoherwa n’urukundo rwayo imbere mu mitima yacu kandi ikirenzeho tukamumenya by’imbitse nka Data. Nyamara tujya twisanga nk’aho tubangamiwe kuko, nyuma yo gukora ibishoboka ngo dukure mu kuba hafi ye, twumva inyigisho tunasenga, tumera nk’aho ntacyahindutse. Turacyabura bwa busabane bwimbitse n’Imana. Ubumwe bwimbitse ni ukugirana ubusabane, guhinduka, bitandukanye no kuba umuntu azi ibintu mu mutwe kandi ni cyo Imana yifuza kuri buri mwana wayo.

Birashoboka ko twaba dufite ibintu mu buzima bwacu dukeneye gukuraho, ibintu bihagaze hagati yacu n’Imana Yera. Bishobora kuba ibintu tutigeze tunamenya ko bihari, ibintu dukeneye kubaza Imana kuduhishurira. Ikigoye kuruta ibindi ni uko ibyo bintu akenshi aba ari ibyaha tutifuza kurebaho cyangwa tugikunze kwibanira na byo tukabibumbatira nk’ibigirwamana mu mitima yacu. Reka rero turebe kuri ibi bintu bitatu.

Icya mbere, reka turebe k’ukutababarira. Kubabarirwa ibyaha bitwinjiza mu mubano n’Imana. Rero, icyaha cy’ibanga cyihishe kure mu mitima yacu gikwiye kujya ahagaragara, tukacyatura, tukacyihana, maze kikababarirwa noneho kikatuvaho. Iyo tuzi ubwinshi bw’ibyo twababariwe, kubabarira abandi baducumuyeho birushaho kutworohera. Niba muri twe tubitsemo kutababarira abandi, umuzi wo gusharirirwa uzakurira muri twe kandi Bibiliya itubwira yeruye gukuraho iki kintu mu buzima bwacu. (Abefeso 4:31).

Icya kabiri, reka turebe ku bihome. Umwanzi yihisha inyuma y’ibihome. Igihome ni ibitekerezo byuzuyemo kubura ibyiringiro, bidutera kwemera kwakira ikintu tuzi neza ko gitandukanye n’ubushake bw’Imana nkaho kidashobora guhinduka. Dushobora kwibona nkaho tutari abo kwemerwa, cyangwa se nkaho tutazigera tunesha, aho kwibona nk’abana b’Imana ikunda. Dushobora kubona Imana nk’idutegeka ibyo dukora tudashobora kunezeza na gato, aho kuyibona nka Data mwiza udukunda, w’umunyempuhwe nyinshi n’ubuntu. Kugira ngo dukureho ibihome, dukwiye kumenya ibinyoma birimo maze tukabisimbuza ukuri. Hari imbaraga mu Izina rya Yesu no mu maraso ye zisenya zikarimbura ibihome byose (2 Abakorinto 10:4-5).

Icya gatatu, reka tuvuge ku kutizera. Kutizera bitera kuneshwa mu buzima bw’umukirisito. Byanze bikunze bihagarara mu nzira bikabuza ubusabane bwimbitse n’Imana, kuko kutizera ari ikinyuranyo cyo kwizera. ‘Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.’  (Abaheburayo 11:1). Kutizera bidutera gushidikanya Imana. Kugira ngo tubashe kwegera Imana dukeneye kwihana icyaha cyo kutizera tukanasaba Umwuka Wera guhindura imitima yacu no kuduha impano yo kwizera.
Ijambo ry’uyu munsi ryasoje rigira riti, ‘Dutumbira Yesu wenyine’. Yesu Ni we utwereka uwo Data ari, kandi muri Yesu gusa, ni ho tubasha kugirana ubusabane na Se. birakwiriye ko mvuga uyu munsi nti “Sinshaka ikintu na kimwe kitari Icya Yesu mu buzima bwanjye”, tugasaba Umwuka Wera guhishura ibihishwe akadushoboza kubikuraho.

Gusenga: Mana Data, ngushimiye urukundo rwawe ruhambaye wansutseho, ngo nitwe umwana wawe ukunda. Ndemera ubwiza bwawe no gukomera kwawe. Mu Izina rya Yesu rikomeye, ndasaba Mwuka Wera ngo arondore umutima wanjye ampishurire ibintu nkwiye gukura mu buzima bwanjye, bya bindi byose bihagarara mu nzira y’ugusabana nawe. Amena.


Yanditswe na Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 22 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *