Abantu b’Imana Bwite

“Ririmba unezerwe wa mukobwa w’I Sioni we!Dore nanjye ndaje nguturemwo imbere, ni ko Uwiteka avuga. Uwo munsi amahanga menshi azahakwa k’Uwiteka babe abantu banjye. Nanjye nzatura muri wowe imbere, nawe uzamenya yuko Uwiteka Nyiringabo yakuntumyeho.” Zekariya 2:10-11

Cyari igihe cyo gucika intege ku bantu b’Imana bari bagarutse bava mu bunyage bw’i Babuloni mu mwaka wa 536 mbere ya Yesu, kandi bagashyiraho urufatiro rw’urusengero rushya. Imyaka 20 yari ishize kandi Yerusalemu yari yarubatswe igice kimwe gusa ababarwanya bakomeye bari barababujije kurangiza kubaka urusengero.

Zekariya yahawe ubutumwa bw’ibyiringiro buva ku Mana bwo kubaha. Nyuma y’imyaka mirongo irindwi yo guhanwa bagombaga kuza mu gihe cy’imbabazi, imigisha n’iterambere. Abanzi babo bari kurimbuka, nkuko umuntu wese ukoze ku bwoko bw’Imana yabaga akoze mu mboni y’ijisho ryayo. Imana ‘igatura hagati yabo‘ kugirango bashobore noneho ‘kuririmba no kunezerwa‘.

Noneho haza itangazo ritangaje rivuga ngo ‘uwo munsi amahanga menshi azifatanya n’Uwiteka, kandi azabe ubwoko bwanjye‘. Ibisobanuro by’ayo magambo birandeba ku giti cyanjye ndetse n’undi wese wavutse ari umunyamahanga, atari ubwoko bwatoranijwe. Imana ntiyigeze ihindura ibitekerezo byayo kuri Isiraheli (cyangwa Siyoni) nk’iyatoranijwe nk’ubwoko bwayo bwite. Yakomeje kuba inyangamugayo mu masezerano yayo na bo ubuziraherezo. ‘Kandi Uwiteka azagarura i Buyuda habe umugabane we wo mu gihugu cyera, kandi azongera gutoranya i Yerusalemu‘ (Zekariya 2:12). Imana yasezeranye kandi ngo’nzahabera inkike y’umuriro ihakikije, kandi ninjye uzahabera icyubahiro imbere muri wo niko Uwiteka avuga‘ (Zekariya 2: 5).

Kubera ko Yesu yapfiriye ku musaraba kandi agahanagura ibyaha by’isi, umuntu wese afite amahirwe yo kwinjizwa muri icyo gihango cy’ubucuti, kuba umwe mu bantu b’Imana kandi akanaba ‘imboni y’ijisho ryayo‘. Intumwa Pawulo asobanura uburyo abanyamahanga ari amashami y’ibiti by’imyelayo yo mu gasozi ishobora guterwa mu giti cy’umwelayo mwiza, Isiraheli, ubwoko bw’isezerano. ‘Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe, uri umunzenze wo ku gasozi ukaba waratewe nk’ingurukira hagati y’amashami  ugasangira nayo amakakama y’igishyitsi cy’elayo, ntukirarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke ko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ari wowe umeze ku gishyitsi. ‘(Abaroma 11: 17-18).

Iyo nsomye ubutumwa bw’Imana ku bantu bayo mu Isezerano rya Kera nshobora kumva ko babwiwe mu bihe runaka, ariko nemerewe kandi kubyiyerekezaho nanjye nk’umukobwa w’i Siyoni binyuze muri Yesu, Mesiya. Ni ukuri kuri njye nkuko kuri kuri Isiraheli ko ‘Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza; Izakwishimira inezerewe; izaruhukira mu rukundo rwayo; izakunezererwa iririmba‘(Zefaniya 3:17).

Gusenga: Urakoze, Mana Data, ko natewe muri elayo nziza kandi ndi uwawe. Urakoze ko umwana wawe, Yesu, yanyunze ku bantu bawe watoranije kandi ko ndi mu gihango cy’ubucuti nawe ibihe byose. Amena.

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 20 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *