Igisubizo

“Kuko banze kumenya, kandi ntibahisemo kubaha Uwiteka. Ntibemeye inama zanjye, bahinyuye guhana kwanjye kose. Nicyo gituma bazarya ibiva mu ngeso zabo kandi bazahazwa n’imigambi yabo.” Imigani 1:29-31

Ni kangahe wabajijwe n’abatizera ngo “Ni gute haba hariho Imana nziza mu gihe hari ibintu bibi biriho biba?” Ntabwo byoroshye pe gusobanura ko ibintu bibi bituruka ku cyaha cy’umuntu.

Mu gihe cyanjye nsoma Bibiliya yose natangiriye mu gitabo cy’Imigani.  Mu by’ukuri sinakomeje ngo nkirangiraze cyose kuko ntari mfite uburyo nizeye bwo kugisomamo. Ibice bimwe bimeze nkaho bikwiye gusomwa umurongo umwe ku wundi ukabanza kuwumva neza, maze ntekereza ko byazatwara igihe kirekire ngo ndangize icyo gitabo.

Igice cya mbere gisobanura impamvu igitabo cy’Imigani cyanditswe, kugira ngo gifashe abantu kunguka ubwenge no gusobanukirwa. Umurongo wa 7 uratubwira uti: ‘Kubaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya, ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwiriza.’ Rero, iyo duteye Imana umugongo tukagerageza kugendera mu nzira zacu nk’uko umurongo wa 31 ubivuga, duhazwa n’ibiva mu ngeso zacu .

Igihe duhisemo kwizera ko Imana Data idufitiye imigambi myiza y’ibyiza atari ibibi (Yeremiya 29:11), ko yagiranyenatwe  isezerano ryo kudukunda no kutubabarira ibyo twakora cyangwa twaba twarakoze byose, tukabyemera twakira Yesu nk’Umwami w’ubuzima bwacu, twatangira kugendera mu kubaha Imana no ubwenge no kumenya urukundo rw’Imana n’uburyo iturinda. Tuzaba turimo gutega amatwi  “Uwaduhindukiye ubwenge buva ku Mana’ (1Abakorinto 1:30)

GusengaMwami ntabwo dushaka guhazwa n’ibisharira byo mu buzima bwacu ngo tunigwe n’imigambi yacu. Turagushimira Data, kubwa Yesu ariwe bwenge bwacu buguturukaho, tukagusaba ngo udufahse kugendana nawe buri munsi, no kumva ijwi rye rituyobora uko dukwiye kubaho. Turanagusaba ngo ubutaha abantu aduhinyuje kubyerekeranye niba koko habaho Imana nziza, uzatwereke uko tumusubiza kandi ubafashe kwinjira mu migisha yawe. Amena.

Byanditswe na Dotty Cockroft, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *