Mufate Ingunzu

“Mudufatire ingunzu, Bya byana by’ingunzu byonona inzabibu, Kuko inzabibu zacu zirabije.” Indirimbo ya Salomo 2:15

Ibyatsi byo mu busitani bwacu bimaze igihe byangirika kugeza igihe hasigaye ari urwiri n’ubutaka bwambaye ubusa kuruta ibyatsi. Umwaka ushize rero, twarabiranduye byose twongera dutera ubwatsi bushya. Akazi gakomeye, akajagari kenshi, ariko twasanze byari bikwiye ubwo twabonaga ibyatsi byiza bibisi, ubusitani bwiza. Umugabo wanjye, cyane cyane, yarishimye rwose, kandi yishimira kubyitaho.

Ariko mu byumweru bishize, twaciwe intege no kubyuka tugasanga harimo ibyobo tutazi iyo biturutse. Abaturanyi no kuri interineti batubwiye ko ingunzu (imbwebwe) ari zo nyirabayazana, kuko zikunda ibyatsi bishya, bigaragara ko bizorohereza gucukura zishaka iminyorogoto mu twatsi dushya, ndetse n’ibyana byazo bikahigira gucukura!  

Umugabo wanjye yatangiye gukora ubushakashatsi bwimbitse ngo amenye icyo gukora maze avumbura ko, icya mbere, ugomba gudashyira ikintu cyose hanze zishobora kubona nk’ibiryo, naho icya kabiri, ugomba gutuma zitumva zitekanye kuba mu murima wawe kandi biri kuzigora kuhaba kugira ngo zicike intege zo kuba hafi aho ngo zicukure. Inama imwe kwari ukwinika tungurusumu mu mazi abira maze ukayamisha mu byatsi! Nuko, yajyanye tungurusumu mu ibirika hanze kugira ngo abivange! Kandi twishimiye ko bisa nkaho bikora kandi imbwebwe zisa nkizaretse kuza.

Ibi byose byanteye gutekereza: Bibiliya ivuga ku buzima bwacu busanwa nk’ubusitani bwiza buhesha Imana Imana icyubahiro (Yesaya 58:11). Kugeza igihe tuziye kuri Yesu ubwo ‘busitani’ bumeze nk’ubushaje, bwanduye, burimo ibyatsi bishaje, bukeneye cyane kurindwa no guhabwa itangiriro rishya. Igihe Yesu yishyuraga igiciro kirenze ibindi, yaturonkeye ibyo. Iyo tumusanze twihana, turozwa tugacya kandi dutwikirwa n’umwambaro we utunganye wo gukiranuka.

Kubw’ubuntu n’imbabazi ze, dufite iyo ntangiriro nshya, ariko nk’uko umurongo wacu w’uyu munsi ubitubwira, hariho isano hagati y’ubusitani bw’ubuzima bwacu n ”ingunzu nto zangiza imizabibu. ‘Ingunzu ni ibyaha. Dukururwa n’ibyaha, wenda ahari birashoboka ko atari ibyo twabona nk” ibyaha bikomeye ‘nkubwicanyi, iyicarubozo, ihohoterwa rikorerwa abana n’ibindi, ariko tuvuge se ibyo guca imanza, gusebanya, kutihangana, gushwana… n’ibyaha bitari ibyitumano: kuterekana ineza, kutabwizanya ukuri. Urutonde ntirugira iherezo. Ingunzu ni imbwebwe, icyaha ni icyaha. Byangiza ubusitani, biratwiba kandi bitubuza guha icyubahiro Imana yacu.

Sinzi ibyawe, ariko nzi imbwebwe nto mu buzima bwanjye, kandi birakomeye. Nkuko Itangiriro 4: 7 hatubwira ngo, ‘Nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza ibyaha byitugatugira ku rugi kandi ni wowe byifuza’ Ariko noneho haza itegeko rikomeye rya Data wuje urukundo,’ Ukwiriye gutegeka icyaha. 

Twabikora dute? Nigute dushobora ‘gufata imigunzu‘? Byasabye imbaraga z’umugabo wanjye gukora ubushakashatsi no gukora umuti wirukana imbwebwe. Bisaba ubunyangamugayo no kwiyemeza guhangana  n ” imbwebwe ‘mu ‘busitani ‘bwacu. Ntidushobora kugira imitima ibiri.

Noneho, reka tube abanyakuri: urashaka gufata ‘imbwebwe’? Dutewe umwete: Tugomba kandi dushobora kugira icyo cyemezo gihamye, kuko Yesu mu mbabazi ze, yamaze gutsinda intsinzi kubwacu. Yohereje Umwuka Wera we kugira ngo adufashe kandi adushoboze ‘mwiyumvemo ko mwapfuye ku byaha, …. ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.‘ (Abaroma 6: 11-12), ntitugwe mu bishuko byo gukora icyaha , ntugaburira imbwebwe, ahubwo tusicishe inzara.

Kandi ntanubwo tugomba kwirirwa kuri interineti ngo dushakishe uko twazibuza kutwangiriza. Data wa twese yamaze kuduha uburyo bwo kuvanga umuti wirukana ubuzima bw’icyaha, ‘Iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. ‘(Abafilipi 4: 8).

Reka dufatanyirize hamwe kwiyemeza uyu munsi, gutegeka icyaha, gufata ingunzu nto, kugira ngo tutangirika, ahubwo dutere imbere ‘nk’ubusitani bwuhirwa neza‘ buhesha icyubahiro Data Imana yo mu ijuru.

GusengaData wo mu ijuru, Mbabajwe no kuba naremereye ingunzu (ushobora kuvuga ikintu runaka mu izina) kwangiza ubusitani bw’ubuzima bwanjye. Nyamuneka mfasha kwibona ko napfuye ku byaha, kurwanya ibishuko by’icyaha nzi ko binesha, kandi mukwihana kw’ukuri mfate ibitekerezo byanjye mpiri nibanda kuby’ukuri, ibyo kubahwa, ibyo gukiranuka, ibibonyeye n’iby’igikundiro byose, kugira ngo nzatere imbere kandi nguhe icyubahiro. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Julie Smith, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *