“Ibyo byabaye mu gihe cy’isarura, uruzi rwuzuye. Mu kwezi kwa Mata igihe basarura ingano za bushoki, amasimbi arashonga akuzuza imigezi. Ariko abatambyi bahetse Isanduku bagikoza ibirenge mu mazi, 16uruzi rucikamo kabiri. Amazi ya ruguru yigomerera ahateganye n’umujyi witwa Adamu hafi ya Saritani, kure cyane y’aho bari bari, ntiyakomeza gutemba ngo ajye mu kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy’Umunyu. Uko ni ko Abisiraheli bashoboye kwambuka Yorodani ahateganye n’i Yeriko.” Yosuwa 3:15-16
Iki ni kimwe mu bintu byabaye tuzifuza kubona neza uko byagenze mu buryo mu mashusho agaragara neza ubwo tuzaba tugeze mu Ijuru. Abana ba Isirayeli bari basoje urugendo rwo kuzerera mu butayu, kandi bendaga kwinjira mu gihugu cy’amasezerano bayobowe na Yosuwa. Ingorane yari ihari ni uko, nk’uko byagendekeye Mose ku nyanja itukura, na Yosuwa yarafite uruzi rwa Yorodani imbere ye. Ikigoye kurushaho ni uko urubura rwo ku musozi wa Herumoni rwari rwashonze maze uruzi rwa Yorodani ruruza amazi arenga inkombe.
Mbere muri icyo cyanditswe Imana yari yabwiye Yosuwa kubwira abantu kwitegura kwambuka uruzi – kandi ibyo nibyo byabaye. Abantu bariteguye, abatambyi baritegura, buri wese ajya mu mwanya we – ariko ntihagira ikiba, uruzi rukomeze kuba urwo kwamuka bitashoboka.
Bashoboraga gukomeza gutegerereza aho ko Imana yubaka ikirari cyangwa ikagabanya amazi, ariko amabwiriza y’Imana yari asobanutse – uruzi rwari guhagarara gutemba ibirenge by’abatambyi bigikandagira mu mazi. Ibi ni urundi rugero mu Byanditswe Byera rw’uko Imana ishaka ko dushyira mu bikorwa kwizera kwacu!
Byari ukwihara kuri Yosuwa. None se yaba atumvise neza ijwi ry’Imana? None byaba byari ibitekerezo bye gusa? Twe biratworoheye kuko mu mirongo mike ikurikira tubona ibyo Imana yakoze. Kuri Yosuwa byari ibindi bindi. Yari yiringiye Imana yonyine ko iza gukora ibyo yavuze izakora nashyira mu bikorwa kwizera kwe maze abwira abatambyi gutambuka bagakandagira mu mazi. Maze ubwo bakora ibyo, uruzi rwarigabanyije maze abantu bambuka bakandagira ku butaka bwumutse!
Ese ubigenza ute iyo ibyo Imana iri kukuyoboramo bisa n’ibidashoboka? Ushaka gutegereza ko haza ikiraro cyangwa uriyemeza, ugashyira ibyiringiro byawe mu Mana maze ukemera ko ibirenge byawe bitoha? Rimwe na rimwe ubwo nibwo buryo bwonyine bwo kwinjira mu masezerano y’Imana ku buzima bwawe.
Gusenga: Mfasha Mwami Yesu gushyira mu bikorwa kwizera k’ukuri igihe ugize icyo uvuga mu buzima bwanjye, kugira ngo ndahusha kukubona ukore igitangaza. Ndagusabye, Mwami Yesu, umpe umwete wo kukwiringira ibihe byose. Mu izina rya Yesu, Amena.
Yanditswe na Andy Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Ukwakira 2020.