Iyo Gusenga Bidahagije

“Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.” 1 Yohana 5:14-15

Gusenga – kuvugana n’Imana – ni rimwe mu mahirwe abizera Imana dufite. Dushobora kuvugana n’Imana umuremyi w’isi n’ijuru. Nubwo tutayirebesha amaso, ntabwo gusenga kwacu biri mu cyuka ahubwo bishingiye ku masezerano akomeye Imana yaduhaye mu Ijambo ryayo.

Rimwe muri ayo masezerano ni icyanditswe cy’uyu munsi muri 1 Yohana 5:14-15. Dushobora gutinyuka imbere y’Imana tugasenga kuko tuzi ko iyo dusenze iratwumva. Ariko tugarukiye aha, twaba dusize ikintu gikomeye gisabwa kugira ngo itwumve: gusenga bihuye n’ubushake bwayo.

Ikibabaje ni uko abantu benshi wumva bavuga ngo turasenga ariko Imana ntijya idusubiza. Cyangwa abandi ngo, narabisengeye ariko nararabiwe, Imana yanze kunsubiza. Icyanditswe cy’uyu munsi kiraduha kimwe mu bisubizo by’icyo kibazo: gusenga gusa ntibihagije, keretse iyo dusenze ibihuye n’ubushake bwayo.

Ibi nibyo Yakobo yavuze agira ati: “Nta cyo muhabwa kuko mudasaba Imana. N’iyo musabye ntimuhabwa kuko musaba nabi, mushaka ibyo gutagaguza mu byo murarikiye.” (Yakobo 4:2b-3 Bibiliya Ijambo ry’Imana).

Ese dusenga dute? Twaba tuvuga amagambo gusa? Twaba tubwira Imana ibyo dushaka gusa? Ese yo ibyo ishaka bizirahe mu gusenga kwacu? Biba byiza kubanza kubaza Imana ubushake bwayo tukanasaba Umwuka Wera kudufasha gusenga (Abaroma 8:26-27)

Gusenga: Mana Data, mu izina rya Yesu, ndagusabye umbabarire aho nasenze ubushake bwanjye aho gusenga mu bushake bwawe. Umbabarire aho nakwitotombeye ko udasubiza gusenga kwanjye. Ndagusabye Mwuka Wera unyigishe gusenga. Mu Izina rya Yesu. Amena.


Yanditswe na Lambert Bariho, Ellel Ministries Rwanda

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *