Kuguma muri Yesu

“Mugume muri jye nanjye ngume muri mwe. Nkuko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, niko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.” Yohana 15:4

Kubera ikibazo cya virusi, jye n’umugore wanjye duherutse kumara muri Scotland (Ecosse) amezi hafi ane. Ntabwo twari tuzi ibiri kuba, ariko Imana yari izi neza ibyo ikora kandi rwose nta kintu na kimwe kiyitungura. Icyo twize muri aya mezi ane n’uko umuntu ategura inzira ze, ariko Imana ariyo iyobora intambwe ze (Imigani 16: 9). Ntabwo ari bibi gutegura mbere, ariko dusa nkaho dukeneye kuba twiteguye guhindura kugira ngo dusigire Imana umwanya ko ariyo igena ibizaba.

Imana yasaga nkaho ivuga mu mezi atatu iti, “Guma muri njye.” Mu gihe cyanjye cyo gusenga Yakomeje kunyibutsa Yohana 15. Igihe nasomaga ibitabo, nakomeje gutsitara kuri Yohana 15. Igihe nigaga Bibiliya, nakomeje guhura nayo cyangwa ibice bisa nayo. Hariho ibihe mu buzima bwanjye insanganyamatsiko runaka isa nk’inkurikira igihe cyose, kuva bucya kugeza bwije.

Byari umugisha udasanzwe gukururwa n’Imana ubwayo mu bwiza bwayo no gutumirwa kuguma aho hantu no kwitoza ubwiza bwayo (nk’uko umuvandimwe Lawrence yigeze kubivuga neza). Imana irimo gusubiza amasengesho yanjye ya kera, mu gihe cyari icyifuzo cyanjye gikomeye (kandi n’ubu kiracyari cyo) gukura mu bucuti bwanjye na We, nka Mose. Imana yavuganaga na Mose imbonankubone, nk’inshuti, mu ihema ry’ibonaniro.

Nyamara, ntabwo buri gihe byoroshye kumugumamo, kandi ntabwo biza mu buryo busanzwe. Birasa nko gufata icyemezo gihoraho, niba atari imbaraga. Ntabwo nkunda kubyita imbaraga cyane, kuko ibyo bisa nkaho ari akazi gakomeye. Ariko bisaba ingamba zacu n’igihe cyacu ngo tubashe kuguma mubucuti ubwo aribwo bwose. Ndibuka igihe narambagizaga uwari kuzaba umugore wanjye.

Ntakintu cyasaga nk’umutwaro cyangwa cyarambiranye cyane. Byari byoroshye kandi bitaremereye. Byari bishimishije kandi bituma numva nyuzwe. Ntekereza ko iyi ari yo mpamvu Yesu atubwira kugaruka ku rukundo rwacu rwa mbere, aho ibintu byose bitari bigoranye. Rimwe na rimwe, ngira inama abantu ko, niba umwanya wabo wa buri munsi wo gusenga Imana warabaye akazi cyangwa umutwaro, bahagarara umwanya muto bagasaba Imana kugarura uko kwifuza kubana nayo n’inzara n’inyota byo kuguma muri Yo.

Ku bw’ubuntu Yesu adutumira kumusanga no kuruhukira muri We. Ku bw’ubuntu aduhamagarira kuguma muri We. Yatanze ubuzima bwe kugirango tubashe kuguma muri We kandi dukure cyane mu mibanire yacu na We. Nkuko Yesu ari we watwiyegereje igihe yavugaga ati: “Ngwino”, ninako Yesu ari we uturinda iyo avuga ati: “Guma muri jye”.

Ubuntu bwo kuza n’ubuntu bwo kuguma muri we byombi biva kuri We wenyine. Yaratwiyegereje kuko yadukunze, kandi araturinda kuko adukunda. Umwanya wacu uri mu maboko ye yuje urukundo kandi ahoraho, aho hantu Umwami Dawidi yabonye kandi ahasobanura neza muri Zaburi ya 131. Kubera ko yadutumiye kuza no kuhaguma, dushobora kumwizera byimazeyo ko azakomeza umurimo mwiza yatangiriye muri twe no kuwurangiza. Kubera ko yadukoreye byose, dushobora gusubiza n’umutima wacu wose tuti, “Yego Mwami, muri wowe ndashobora kandi nzagumaho”.

GusengaYesu, mfasha kuguma muri wowe kandi wongere kwifuza kwanjye, inzara n’inyota byo kuba hafi yawe. Amena.


Byanditswe na Andreas Hefti, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 08 Ukwakira 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *