Urahonga cyangwa Urarabya?

“Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza.” Zaburi 1:3

Muri iki gihe cya koronavirusi dushobora kutisanga aho twari twarateganije kuba turi. Abantu bari mu bikorwa byo kwimuka cyangwa bari baraguze amatike y’indege yo mu mahanga yo kujya mu bikorwa by’ingenzi by’umuryango cyangwa iminsi mikuru. Abantu bamwe bari bari mu mahanga ntibashobora gutaha. Benshi muri twe twagumye mu rugo ndetse tunahawe umugisha wo kuba dukorera mu rugo. Ikibabaje, nyamara abandi bari mu rugo ariko ntaburyo bwo gushyira ibiryo ku meza, cyangwa babuze ababo. Byabaye igihe kibabaje cyane mu buryo bwinshi.

Ikigaragara ni uko, niba tukiri bazima, dukeneye kwera imbuto. Nagize amahirwe yo kwandika ubu butumwa, butanga ibisobanuro n’intego muriki gihe. Ariko, nabuze amahirwe yo kuba mu Bwongereza hamwe n’umukobwa wanjye mu gihe yabyaraga umwuzukuru wanjye wa mbere, kandi byabaye ngombwa ko yihanganira kuba wenyine nta guhumurizwa n’uko mufasha, usibye kumufashiriza kure cyane muri Afrika y’epfo.

Aho twaba turi hose, amababi yacu ntagomba kuma niba twaratewe hafi y’inzuzi nzima z’Umwuka Wera. Dushobora gukenera kwera imbuto zitandukanye aho dusanzwe tuzerera muri iki gihembwe, nkuko ibihe bitandukanye bitanga imbuto zitandukanye.

Nzi abantu bakuze bahahiraga abantu bakuze kurushaho kuko babonaga ibikenewe abandi batabonaga. Barimo bavuye mubyatumaga bumva bamerewe neza bahuza n’ibihe bishya. Aho gukora inyigisho za Bibiliya no kubwiriza, bashyira kwizera kwabo mu bikorwa, kuko aribyo Umwuka Wera yabasabye gukora.

Kimwe n’ibyo, abapasitori benshi bari kubwiriza kuri interineti, kimwe n’abarimu. Abantu barimo kumenyera no gukomeza kwera imbuto, bakoresheje uburyo butandukanye. Ubujyanama bubera kuri murandasi cyangwa no kuri terefone. Abashoramari bakoresha Zoom kugirango bakomeze gukora. Abantu bakoresha umwanya mu rugo bigira kuri murandasi cyangwa ngo bagirane igihe n’imiryango yabo. Abana benshi bishimira kubana na base mu rugo. Abagize umuryango barishimirana bundi bushya iyo bumvise abandi bari muri guma murugo bonyine. Byongeye, twizere ko turi gukoresha ayo mahirwe tumarana umwanya mwiza na Data wo mu ijuru.

Noneho, uko byagenda kose, reka dusabe Umwuka Wera kutugaruramo ibitekerezo bishya no kutwereka icyo dushobora kubyara muri iki gihe kidasanzwe. Reka tumubaze uko tuzana ubuzima kubandi badukikije, haba mu rugo cyangwa dukoresheje ikoranabuhanga kugira ngo tugere kubandi bashobora kuba bakenera cyane kuba hamwe n’abandi.

GusengaUrakoze, Mwuka Wera, ko, igihe cyose tuzakomeza guterwa hafi y’inzuzi zawe, Uzaduhishurira inzira z’ubuzima aho dushobora kwera imbuto zawe muri buri gihe cy’ubuzima. Mu Izina rya Yesu. Amena.


Yanditswe na Wendy Scott, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 06 Ukwakira 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *