Haguruka!

“Amufata ukuboko aramubwira ati“Talisa, kumi” bisobanurwa ngo “Gakobwa, ndakubwira nti ‘Byuka.’ ” Mariko 5:41

Muri iyi minsi ndi gusoma ubutumwa bwiza bwa Mariko, natangajwe n’inshuro Yesu yabwiye abantu ngo “Haguruka”. Numvise ko iri rishobora kuba ijambo Imana iri kubwira benshi muri twe muri uyu mwaka mushya, muri ibi bihe bitoroshye.

Ku murongo dusoma uyu munsi tubona Yesu agiye ku mukobwa wa Yayiro, wari wamaze gupfa. Amufata ukuboko aramubwira ngo haguruka. Ntabwo amukurura ngo amukure mu buriri, cyangwa ngo amuhagurutse, ariko amubwira ijambo rikeneye igisubizo. Ndibaza ari bangahe muri twe tumeze nk’abapfuye gato, batagize icyo bitayeho cyangwa basinziriye mu mwuka, cyane cyane muri ibi bihe byo kwigunga no kubura uko dusabana n’abandi. Ndizera ko Yesu ashaka gufata buri wese muri twe ukuboko, kudukoraho no kuduha ubuzima bwe bundi bushya, ariko noneho aratubwira ngo “duhaguruke”, duhaguruke mu buzima bwuzuye aduha. .

Urugero rwa kabiri ni inkuru y’umugabo wo mu isinagogi wari unyunyutse ukuboko muri Mariko Igice cya 3. Bamwe mu bayobozi b’idini bashakaga uburyo bwo gushinja Yesu, bityo byasabaga ubutwari kugira ngo umugabo asubirize Yesu imbere yabo. Ariko ibi nibyo nyine Yesu yamusabye gukora, igihe yamubwiraga ati: “Haguruka uhagarare hagati mu bantu” (Mariko 3: 3). Umugabo abikoze, kandi yumviye amabwiriza ya Yesu yo kurambura ukuboko kwe, kwarakize rwose. Ndizera ko dukeneye kugira ubushake bwo guhaguruka imbere ya buri wese kugira ngo twitabe Yesu, dushyize ku ruhande ubwoba cyangwa ipfunwe. Mu gihe tumwizeye kandi tugakora ibyo avuga, ibice byose by’ubuzima bwacu bw’umwuka  “byanyunyutse” bishobora gusubirana ubuzima bwose.

Urugero rwa gatatu ni umugabo wamugaye wamanuriwe n’inshuti ze mu gisenge cy’inzu hejuru (Mariko 2). Yesu yari abizi ko aho umugabo akeneye cyane gukira ari uko ibyaha bye byababarirwa. Ibi byafunguriye inzira umugabo kugira ngo akire mu mubiri, ariko yari akeneye gusubiza ku giti cye itegeko rya Yesu rya “byuka, wikorere ingobyi yawe utahe” (Mariko 2:11). Hashobora kuba hari abantu bakiriye imbabazi z’ibyaha by’ahashize, cyangwa bagakira ihungabana ry’ibyabaye kera, ariko bagikomeje “kuryama ku mariri yabo”, mu kwicira urubanza, isoni z’ibyaha byabo cyangwa kuba bameze nk’abapfuye. Birashoboka ko Yesu ari kubabwira ati: “Haguruka!” Gukira ni umurimo we wose, ariko akenshi adusaba kugira icyo natwe tubikoraho.

Muri buri nkuru muri izi, hakoreshwa ijambo rimwe ry’ikigereki (egeiro). Rishobora gusobanurwa nko “Gukanguka, kubyutswa (mu buryo bwabyo cyangwa mu buryo bw’ikigereranyo), kubyuka, guhagarara“. Nizera ko muri uyu mwaka mushya, mu bibazo coronavirus irimo kutuzanira twese, Imana ishaka ko abantu bayo bahaguruka kandi bagahagarara bashikamye nk’itara ry’umucyo n’ibyiringiro mu mwijima, kwiheba n’ubwoba bidukikije mu isi.

Gusenga: Mana Data, Mbabarira kuba mu gihe cyashije narabayeho nkaho ntacyo nitayeho. Ndashaka kwitabira umuhamagaro wawe wo guhaguruka muri gahunda zose n’intego Ufite kuri njye muri uyu mwaka mushya, no guhagarara nshikamye hagati mu bibazo byose. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na  Jilly Lyon Taylor, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 13 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *