Urukundo Mfite

“Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.” Yesaya 41:10

Violette Bushell yabanaga n’ababyeyi be i Londoni mu bwongereza, ubwo intambara ya kabiri y’isi yose yatangiraga. Icyo gihe yahuye n’umusirikare w’umufaransa barakundana cyane. Violette na Etienne bahise bashakana. Bari bazi ko igihe bafite bari kumwe kibaze kandi ari icy’agaciro. Bazatandukanwa vuba n’intambara. Etienne yamwandikiye umuvugo yakundaga cyane, kandi wamufashije muri ibyo bihe batari kumwe:

Ubuzima mfite ni cyo kintu cyonyine mfite,

Kandi ubuzima mfite ni ubwawe.

Urukundo mfitiye ubuzima mfite

Ni urwawe kandi rwawe ndetse rwawe.

Ibitotsi nzabigira, kuruhuka nzakugira,

Ariko urupfu ruzaba gusa ari nk’akanyuzemo.

Kuko amahoro y’imyaka yanjye mu bwatsi burebure butoshye

Azaba ayawe kandi ayawe ndetse ayawe. 


Nyuma gato Etienne yoherejwe muri Afurika y’amajyaruguru n’abo muri batayo ye. Yiciwe mu kazi ahitwa El Alamein. ‘Nagukunze urukundo ruhoraho’ (Yeremiya 31:3).

Violette yiyemeje gufasha mu ntambara, kubera ko yari azi indimi bamutumiye gukorana n’ishami rishinzwe ibikorwa byihariye ahinduka intasi y’umwongereza yoherezwa mu Bufaransa. Yagize umumaro cyane mu gusenya umuhanda wa gari ya moshi wakoreshwaga cyane n’umwanzi.

Mu gusubira mu Bwongereza, Violette yashimiwe umurava we ndetse ahabwa undi mukoro wari ukomeye kandi ugoye. Yabanje kuzuyaza, ariko atekereje umugabo we witangiye ubwigenge, yemera uwo mukoro. Yoherejwe i Limoje kuvugana n’imitwe itandukanye yari yarigometse itakivuga rumwe na bo ndetse no guhuza ibikorwa byabo.

Violette yaje gufatwa n’Abadage bamuhata ibibazo nta mpuhwe mu bihe binyuranye. Yanze kubaha amakuru ayo ari yo yose afite aho ahuriye n’Abongereza. Yumvaga kuyabaha ari ugutatira urukundo n’igitambo cy’umugabo we. Kristo yahagaze imbere ya Pilato, ‘ariko ntiyamusubiza n’ijambo na rimwe’ (Matayo 27:14).

Violette yashyizwe muri gari ya moshi hamwe n’izindi mfungwa. Gari ya moshi yatewe n’indege ya gisirikare abona amahirwe yo gutoroka. Ariko, aho gutoroka, yarahagaze ashakira igikombe cy’amazi zimwe mu mfungwa z’abagabo, bari bananiwe gusohoka mu kindi gice cya gari ya moshi. ‘Nari mfite inyota mumpa icyo nywa’ (Matayo 25:35).

Violette yarongeye arafatwa ndetse yoherezwa  mu nkambi yicirwagamo abantu i Ravensbruck. Urukundo rw’umugabo we ni zo mbaraga zari zihishe inyuma y’ibikorwa bye by’ubutwari. Kubwo kudatekereza cyane ku buzima bwe bwite imbaraga ze ndetse no kwiyemeza byaturukaga mu kuba yaramenye igitambo cye, ndetse n’impamvu yapfuye. Mu 1946 yaje guhembwa igihembo cya  George Cross nk’umuntu wapfuye ari umunyamurava, igihembo cye gishyikirizwa umukobwa we w’imyaka itanu agihawe n’umwami George wa gatandatu.  Violette yatanze ubuzima bwe kubw’uwo yakundaga, kugira ngo urupfu rw’uwo rutaba urw’ubusa.

Inkuru y’urukundo ya Violette itanga isomo rikomeye ariko ntabwo yagereranywa na busa n’ibyo umugabo umwe uturuka i Galileya yakoze. Ubuzima yabayeho ndetse n’urukundo yatanze ni ibyawe, kandi n ibyawe,  ndetse n’ibyawe.

Gusenga: Mwami Yesu, binyuze mu rupfu rwawe wazaniye ubuzima abazabwakira. Ndabwakiriye bundi bushya uyu munsi. Ndakwinginze, umfashe kubisangiza abandi, mu Izina ryawe. Amena.

Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *