Biratangaje

“Umenyeshe inzira y’amategeko wigishije, Kugira ngo nibwire imirimo itangaza wakoze.” Zaburi 119:27

Mu myaka yashize, twarimo tugenda mu misozi (Alpes) yo mu Bufaransa. Twari dufite igitabo kiyobora abagenzi n’ikarita. Igitabo cyasobanuraga umusozi uri budutware mu kibaya kiza no hejuru y’uruhererekane rw’imisozi kugera ahantu uba ureba ahantu heza bitangaje. Dukunda kureba ahantu heza bitangaje, nuko twemeranya ko byatunezeza. Twagombaga kwitonda kugira ngo dukurikire inzira. Uruhererekane rw’imisozi ntirwari rworoshye. Ubona ‘ibisa na nyiramugengeri’: umusozi uri imbere usa n’agasongero aho umusozi urangirira, ariko iyo ugeze yo, nyuma yo kumanuka gato, ugomba kongera kuzamuka – na none ukongera ukazamuka! Ariko tugeze ku kari agasongero ko hejuru noneho – WOW! Twari dufite imbere yacu imisozi itatu minini ibaho muri Alpes. Ibintu utakwibagirwa!

Nibukijwe ibyo ubwo nasomaga uyu murongo wo muri Zaburi ya 119. Amategeko y’Imana atwereka inzira ishaka ko tunyuramo: Inzira yayo. Nuva mu nzira, ntuzagera aho ujya. Nkuko kuzamuka uwo munsi byari bimeze, ntabwo buri gihe biba byoroshye. Rimwe na rimwe utekereza ko wagezeyo, ugasanga ari igisa na nyiramugengeri. Kandi hashobora kubaho ibyago bitunguranye. Ariko uko ugenda, uzavumbura ibintu bitangaje, ‘ibitangaza’ by’Imana: ibitangaza byo kurema n’ibitangaza byo guhabwa ibikenewe.

Ntukirengagize ibitangaza bito: Abantu batatu bahura kugira ngo basenge, bose bakaza bafite umurongo umwe wa Bibiliya wo gusengeramo; amahirwe yo guhura atangira ubuzima buhindura urunana rwibyabaye. Ibintu nkibyo ni ‘ibitangaza’ kimwe no gukira gukomeye k’umubiri.

Cyangwa ibyo Imana yizerwa iduha, ku bw’ibyo dukeneye buri munsi. Birashobora kuba ibitangaza byo mu byaremwe, nk’ikibaya gitangaje cyuzuye urubura. Cyangwa gusa ikinyugunyugu cya mbere cyo mu mpeshyi. Ariko niba udakurikiza inzira y’Imana, uzabura byinshi.

Dawidi yasabye Imana kumufasha kumenya inzira. Mu gihe tugenda mu bihugu by’amahanga, rimwe na rimwe dukenera ubufasha kugira ngo tubone inzira – ibimenyetso byerekana inzira ntabwo buri gihe biba bisobanutse, kandi ushobora kubura ikimenyetso kiranga kw’ikarita. Dawidi yari afite amategeko y’Imana, Igitabo cyayo kiyobora; ariko yari agikeneye ubufasha bwayo kugirango amenye inzira. Nubwo bigoye rimwe na rimwe, iyo ugumye mu nzira, biba bifite umutekano, kandi uzabona ibitangaza uko ugenda.

Urugendo rwacu rwo mu misozi rwarangiye tureba ibintu bitangaje. Ariko twabonye ibintu byinshi bito mbere yuko tugerayo. Bishobora kuba ari bito, ariko bitangaje/binejeje. Byose ari ibintu byo kwibuka; cyangwa, nkuko Dawidi abivuga, byo gutekerezaho. Uko ntekereza kuri urwo rugendo rwiza muri iyo myaka yose ishize, nongera gutangazwa na none n’ukuntu Imana ikomeye.

Gusenga: Data, uri mwiza! Ntangazwa n’iIbyo ukora byose n’ ibyo ubudahemuka bwawe butanga byose. Data mfasha gutahura inzira Ushaka ko ngendamo uyu munsi, kandi mfungure amaso kugira ngo ndebe ibitangaza byawe, ibito n’ibinini. Amena.

Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *