“Imirimo Uwiteka yakoze irakomeye, Irondorwa n’abayishimira bose.” Zaburi 111:2
Ejo bundi nibutse umurongo uva mu ndirimbo ya kera, ‘Dushimire Uwiteka, Ushobora byose, Umwami w’ibiremwa.’ Ni ukuri rwose ni indirimbo yo guhugurira gushima, itanga impamvu nyinshi zituma tugomba kubikora. Ku murongo wa gatatu dushishikarizwa gutekereza ku bintu bishya Imana ikora: ‘Tekereza bundi bushya icyo Ishoborabyose ishobora gukora.‘
Ibi byatangiye ntekereza ku ijambo ‘kwiyumvira’. Ntabwo ari ijambo twumva rikoreshwa cyane muri iki gihe. Dushobora gusabwa kwibaza, gutekereza, cyangwa gutekereza ku kintu runaka, kandi, nubwo ibyo byose bishobora gusobanura ‘gutekereza wabigambiriye cyangwa gusuzuma ikintu wabigambiriye’, kubyiyumviraho bisobanura gusuzuma neza ikibazo runaka, mbere yo kugera ku mwanzuro.
Kuri njye, ‘kwibaza ku kintu’ ni ibintu byo kunyurah gusa, nk’ishusho iri mu ndorerwamo ihari umunota umwe ariko igahita inyuraho. Nkunda ijambo ‘kwiyumvira’, kuko risobanura gutekereza cyane ku bintu runaka mu gihe kirekire.
Hariho byinshi mu Byanditswe bidutera inkunga yo gutekereza ku ijambo n’ibintu by’Imana. Inama Mose yagiriye umusimbuye Yosuwa ikubiyemo amagambo agira ati: ‘Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose ‘(Yosuwa 1: 8). Muri Zaburi ya 1 umwanditsi wa zaburi asobanura inyungu ku ‘bishimira amategeko y’Uwiteka, bakayibwira ku manywa n’ijoro‘. Biragaragara muri Zaburi nyinshi ko kwibwira ku miterere, ukuri, amasezerano n’ibikorwa by’Imana byari igice cy’ingenzi mu rugendo rwa Dawidi n’imibanire ye n’Imana. Intumwa Pawulo ashishikariza Timoteyo ati ‘Ibyo ujye ubizirikana kandi abe ari byo uhugukiramo, kugira ngo kujya mbere kwawe kugaragarire bose.‘(1 Timoteyo 4:15).
Ariko ndashaka gutanga igitekerezo ko ‘kwibwira‘ ari ugufata imyitozo yo gutekereza ku Mana, imyitozo myiza kandi ifite icyo isobanuye uko bishoboka, ku rwego rwimbitse. Turabona ibi bibaho mu buzima bwa Mariya. Abashumba bamaze gusura umwana Yesu, ‘Mariya abika ayo magambo yose mu mutima we, akajya ayatekereza.’ (Luka 2:19). Ibimeze nk’ibi bivugwa nyuma muri Luka 2:51. Yesu, yari akiri muto, basanze avugana n’abayobozi b’amadini mu rusengero. Yesu amaze gusobanura uburyo yari akeneye kuba mu nzu ya Se, twasomye ko, ‘Ibyo byose nyina abibika mu mutima we.’
Ariko, muri iyi minsi y’amakuru arenze urugero, dushobora kurengerwa n’amakuru, kandi dukeneye gushishoza neza kubyo dutekereza cyangwa twibwira. Kubika amakuru y’ingirakamaro kandi y’agaciro mu bitekerezo byacu n’ikintu cyiza, ariko inyungu zirambye kumikurire yacu y’umwuka, imibereho myiza no kugendana n’Imana bizaturuka kubyo duha agaciro, tubika mu mitima yacu, noneho tukabiha ubuzima bwacu. Bizaturuka mu bintu dutekereza. ‘Umunyabwenge wese azitegereza ibyo, Kandi bazita ku mbabazi z’Uwiteka.’ (Zaburi 107: 43).
Gusenga: Mwami Mwiza, urakoze kubw’ijambo ryawe n’amasezerano yawe yose n’ibintu byiza byose unkorera. Mfasha kubona umwanya munini wo gutekereza kuri ibyo bintu byose kandi no kuzana ukuri kwawe mu buzima bwanjye kugira ngo ndusheho kubaho ubuzima bwanjye ku bwawe. Amena.
Byanditswe na Malcolm Wood, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 15 Gicurasi 2021.