Uwahindutse Umwana, Atari Ukuharererwa Gusa

“Efurayimu we, nabasha nte kukureka? Nawe Isirayeli we, naguhana nte? Mbese nakugenza nka Adima? Nakugira nk’uko nagize i Seboyimu? Umutima wanjye urabagarukiye, n’imbabazi zanjye zose ziragurumana.” Hoseya 11:8

Tumaze kwemera ko Imbwa yacu Sid ipfa mu Gushyingo gushize, twasize aho yaryamaga uko hari hameze nta gihindutse, Ngira ngo wenda bwari buryo bwacu bwo guhangana no kuyibura kwacu, ariko nanone kubera ko twizeraga ko amaherezo dushobora kubona indi mbwa. Gashyantare twakiriye imbwa y’abatabazi yitwa Bobby iwacu. Icyo kigo gifasha imbwa ziri mu kaga yaturutsemo cyatugiriye inama yo kuyirera gusa aho guhita tuyigira iyacu burundu, kuko yaje afite amateka yo kuggorana mu kurerwa kwayo kandi izwiho imyitwarire ikabije. Ubu mfite inkovu ebyiri z’amenyo yayo atyaye igihe yatewe ubwoba n’izindi mbwa turimo gutembera.

Tumaranye ibyumweru bitandatu na Bobby, twagombaga guhitamo niba tuzayigumana ikaba iyacu cyangwa kuyisubiza mu butabazi. Muri ibyo byumweru bitandatu twari twaragize ibibazo bihagije no guhangayika ngo tumenye ko icyemezo gikwiye kandi cyumvikana kwari ukuyisubizayo, nuko dushyiraho gahunda yo kuyisubiza nyuma y’ impera z’icyumweru. Ikibazo cyari uko muri ibyo byumweru bitandatu Bobby yari yabonye umwanya mu mitima yacu yombi. Twari twararize kumukunda. Mbere yuko weekend irangira, twongeye kuvugana n’abatabazi kugira ngo tubabwire ko twahinduye imitekerereze kandi ko birangiye tuzayigira iyacu.

Mu gihe njye na Gemma twarwanaga n’amarangamutima yacu twibaza niba tugomba kubika cyangwa gusubiza Bobby muri wikendi, natekereje ku murongo wacu w’uyu munsi. Ubwoko bw’Imana Isiraheli yari ikwiye kurekwa na Yo kubwo kuyoba kwabo no kwigomeka, ariko urukundo yabakundaga rwamubujije kubikora. Mu mahanga yose yari yarabatoranije akabafata nk’abayo.

Ubu twishyuye amafaranga asabwa kugirango twemerwe Bobby ku mugaragaro. Amafaranga twishyuye kugira ngo tumugire uwacu ni make cyane ugereranije n’igiciro cyatanzwe n’Imana kugira ngo twemerwe twe abamuzi nka Data wo mu ijuru – amaraso y’agaciro ya Yesu. Jye na Gemma twemerewe igihe cyo kugerageza Bobby ngo dutahure imyitwarire mibi ye no guhabwa uburenganzira bwo guhitamo kuyigira iyacu, ariko Imana yatwemereye izi ibibi kuri twe mbere. Yadutwaye uko turi hamwe n’akajagari kacu kose. Kubana na Bobby ni ubuzima bwe bwose, nk’uko ubuzima bwacu buzabitwemerera. Kwemerwa kwacu nk’abana b’Imana ni umutekano udahungabana kandi bishingiye ku rukundo rw’amasezerano n’ubudahemuka. Kwemerwa nk’umwana bitandukanye cyane no kurerwa. Ku bana bayo bavutse ubwa kabiri Imana ntabwo ari umubyeyi urera, Ni Data w’iteka, iteka ryose.

Nshuti mwana w’Imana wakiriwe, ntabwo uri mu igerageza ryo gushaka umwanya cyangwa kugumana umwanya mu muryango we. Nkuko Bobby ari iyacu mu buzima bw’ubu, tutitaye kumikorere ye, ufite urugo ruhoraho mu mutima wa So wo mw’ijuru. Ntazakureka. Niba urwana no kumva ko watsinzwe cyangwa wakomeretse uyu munsi, reka ibyo bizane ihumure mu mutima wawe.

Gusenga: Data mwiza wo mu ijuru, urakoze cyane kubw’urukundo rwawe rutazandeka. Amena.

Byanditswe na Dean Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 17 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *