Kuyoborwa

“Mumeze nk’ab’umudendezo koko, ariko uwo mudendezo mutawutwikiriza ibibi ahubwo mugenze nk’imbata z’Imana.” 1 Petero 2:16

Mu minsi ishize nari ndi kumva ikiganiro kivuga ‘Kumva ijwi ry’Imana’ gitangwa na Andy & Cath Taylor bo muri Ellel ministries. Hari icyavuzwe rero kirantangaza. Andy yavuze ko Imana yamuhishuriye ko – Imana – yo ubwayo ari ‘umubyeyi’ kandi ko twe turi abana. Ibi bisobanuye ko, twe nk’abana, tudakeneye kumenya buri kimwe cyose, uretse ibyo Imana yifuza ko tumenya kandi ihisemo kuduhishurira. Ukundi kuri kwavuzwe muri icyo kiganiro, nuko, nka Data, Imana yita no ku bisa na twa tundi duto tudasobanutse mu buzima bwacu.

Ibi byanteye gutekereza ku nzira Imana ituyoboramo mu rugendo rw’ubuzima bwacu. Ku giti cyanjye, nkunda iyo Imana imvugishije mu buryo buziguye binyuze mu ijambo ryayo inyobora mu kintu runaka. Hari amahoro mu kumwumva avugira mu ijambo Rye, kuko ni iryo kwizerwa, kandi ni ukuri kudahinduka. Ariko nanone, hari ibihe ntabaga numva neza icyo Imana ishaka ko nkora cyangwa mpitamo. Rimwe mu bihe nk’ibyo, numvise Imana ivugira mu mutima wanjye imbaza, “Ni iki ushaka gukora? Ni iki cyaguha umunezero?” Imana yanyeretse ko yitaye ku gitekerezo cyanjye ndetse n’amarangamutima yanjye. Ni Imana, kandi nta na kimwe kitayishobokera, rero yari ishoboye gukoresha icyubahiro cyayo kuri buri gikorwa nari guhitamo kuri uwo mwanya.

Byanyibukije igihe abana banjye bari bakiri bato. Umuhungu wanjye yakundaga kwambara umwambaro w’intwari inshuti ye yari yaramukoreye, ugaherekezwa n’ingofero y’umutuku. Rimwe ari ku cyumweru asaba cyane kuwujyana ku rusengero. Ku giti cyanjye, nari kwishimira kumwambika imyenda ye ‘myiza yo ku cyumweru’, ariko nabonye ko kwambara uwo mwambaro biri bumunezeze kandi ko nta ngaruka  biri bugire kubyo yari bubone cyangwa akiga mu ishuri ry’abana cyangwa mu materaniro uwo munsi. Bisa nk’ibi rero, nka Data, ntekereza ko Imana ikunda ubudasa bwacu kandi ko n’inzira zitandukanye aho amahitamo yacu agaragarira.

Ariko nanone, numva ko hari amahitamo yagenwe n’agira ingaruka z’iteka adatanga umwanya wo kuganirwaho kandi akaba inkingi z’ibanze z’ubuzima bwacu nk’abana b’Imana – imbibi zisobanutse zashyizweho n’ijambo ry’Imana. Ibi sibyo ndi kuvugaho. Ariko nasanze ko hari umundendezo mu bintu biba mu buzima bwanjye umunsi ku wundi, aho Imana yishimira kundeka ngahitamo kandi nkanagaraza ibyo nkunda.

Iyo ufite ubusabane n’abantu kandi ukamarana umwanya munini nabo, ugera aho umenya icyo bari gukora, cyangwa icyo bakunda, kuko uzi umutima wabo. Niba twaramenye umutima wa Data, kandi tugakura mu busabane bwihariye tugirana nawe, tuzamenya igihe turi guteshuka tuva mu nzira nziza yateguriye ubuzima bwacu. Nabonye ko Mwuka Wera ari uwo kwizerwa mu kunkosora mu gihe Imana yifuzaga ko mpitamo bitandukanye, ariko kuyoborwa n’Imana ntibyigeze binsiga numva nakaniwe kandi nzitiriwe mu ihuriro ry’amabwiriza adasobanutse. Ahubwo, igihe nayoborwaga n’Imana bitandukanye n’uko njye nabyifuzaga, hahoraga amahoro yo mu mutima  yaherekezaga Gukosora kwe no kongera kunyobora. 

Mbega ukuntu ari byiza kumenya ko Data wa twese- umubyeyi wacu- yatubohoye ingoyi z’icyaha akatuzana ahantu h’isanzure aho tubohowe by’ukuri kugira ngo tube ab’ukuri kandi tugire ubudasa yaturemeye kubabo. Mu mbibi z’ijambo rye n’ukuri kandi no munsi yo kurindwa k’ubumana, ndi uw’umundedezo.

GusengaNdagushimye, Mwami ko, kuberako wambohoye, narabohowe koko. Ngushimiye ko wandemanye ubudasa kandi ko wishimira buri gace k’uwo wandemeye kubawe. Ndagushimiye, Mwuka Wera, ko hari umundedezo muri wowe no mu buryo unyobora mu buzima no mu mahitamo. Amena.

Byanditswe na Christel Baxter, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *