Bike Byanjye Kuri Byinshi Bye

“Yesu yenda ya mitsima arayishimira ayigabanya abicaye, n’ifi na zo azigenza atyo nk’uko bazishakaga.” Yohana 6:11

Mu minsi ishize nyuma yo gusoza ikigisho, numvise bitagenze neza nk’uko nabyifuzaga. Hashize igihe kinini nize kutagenzura buri gace kose ngo nirushye mu bihe nk’ibyo, ariko n’ubundi numva ntanyuzwe. Nari nzi ko nkeneye kwizera Imana ko nubwo haba hari umuntu umwe gusa waba yagize icyo yakira giturutse kuri yo binyuze mu kigisho bya bihagije.

Icyantunguye ni uko ku munsi wakurikiyeho nakiriye ubutumwa bw’abatanga ubuhamya abo Imana yakozeho kandi igaca akanzu mu buzima bwabo. Byarandenze ndizwa no kugira neza kw’Imana. Hatitawe ku bike natanze, Yahaye umugisha abari bashonje kandi bababaye.

Imana yari irimo insubiriramo ukuntu ari agace gato kanjye irambirijeho, no kuba njye navuga iby’ukuri n’uburyo runaka nabivugaho, n’uburyo bigendera cyane kuri yo n’umutima wayo ku barushye n’abihebye, no kwizerwa kwayo kuzuye.

Nibukijwe inkuru y’umuhungu wari ufite imitsima itanu y’ingano n’amafi abiri. Ibyo yari afite byari bike cyane bitagaburira abantu benshi. Ariko yahaye bike bye Yesu, Yesu na we akora igitangaza cyo kugaburira abantu ibihumbi bitanu akoresheje ibyo yatanze. Ntabwo yabahaye bike, ahubwo bageze aho ‘bose bahaga’ kandi ubuvungukira bwuzura intonga cumi n’ebyiri.

Ntekereza ko twese hari aho twageze mu gihe kimwe cyangwa ikindi, tukagira gushidikanya, twibaza, ‘ ni iki mfite cyo gutanga?’ Iyi nkuru y’igitangaza yo muri Yohana 6 ni isubizamo imbaraga, kuko iyo uyu muhungu atekereza gutya hari amahirwe yari kuba atakaye: amahirwe ya Yesu yo kwerekana umutima afitiye abakene, bamuhanze amaso , kandi no kwerekana imbaraga ze zitagira umupaka mu guhaza ibyifuzo bya buri wese.

Yesu ahiga buri mitekerereze ya kimuntu. Rero, reka twongere dusubizwemo imbaraga kandi twubakwe ngo ibyo bihe umwanzi natugerageza ngo dutekereze muri buriya buryo, cyangwa akatwongorera gushidikanya n’ibica ntege mu matwi ngo ‘ntiwavuze ibiri byo’ cyangwa’ ntabwo wakoze biriya neza’. Twamwibutsa iki gitangaza cyo muri Bibiliya n’ubutumwa bwayo kuri twe kandi tukamwohereza kure cyane azingiye umurizo hagati y’amaguru!

Ugereranyije na Yesu, twese ntidukwiriye, kandi ibyo twaba dufite byose ntibikwiriye. Ariko, igiteye imbaraga ni uko twe, nka wa muhungu wo mu nkuru twabonye, dutanze bike dufite ( uko ibyo bike biri kose) tukabiha Yesu, n’urukundo yakira ibyo, akabigira byinshi kandi bigakora ibirenze cyane ibyo twatekereza ko bishoboka.

Gusenga: Ndagushimiye, mwami Yesu, ko atari ukubera ibyinshi mfite, ahubwo ko ari icyo nkoresha ibyo mfite. Ndakwinginze umfashe guhagarara nemye ku bitero n’ibica ntege by’umwanzi, no kuguha ibyo mfite uko amahirwe abonetse, no kwizera ko ushoboye gukora byinshi ukoreshe bike naguhaye. Amena.

Byanditswe na Julie Smith, nyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *