UBUNTU

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera bibane namwe mwese. 2 Abakorinto 13:14,

Ni umuco umaze kumenyerwa mu bwami bw’ubwongereza (UK) gusozanya amateraniro y’Abakirisito isengesho ryitwa, ‘UBUNTU’. Uyoboye amateraniro wese aravuga ati “Tuvuge, ‘Ubuntu’?” Dushishikarizwa kureba bagenzi bacu mu gihe twatura aya magambo, nubwo bamwe bagaragaza ko babangamiwe no kubikora. Abanyamahanga benshi batugenderera ari abashyitsi ntibakunze kumenya ibyo tuba dukoze ibyo bityo ntibabashe kugendana natwe. Iryo sengesho twese twafashe mu mutwe riravuga ngo: ‘Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kirisito, n’urukundo rw’Imana no gufashwa n’Umwuka Wera bibane namwe mwese kuva ubu n’iteka ryose. Amena’.

Vuba aha itorero ryacu ryabashishe kutwigisha uruhererekane rw’inyigisho esheshatu kuri uyu murongo wibanda cyane kuri iri sengesho rigufi (2 Abakorinto 13:14). Buri cyumweru umwigisha yahitamo agace gato k’uyu murongo akakatwigishaho.

Umwigisha wa mbere yafashemo ijambo rivuga ngo ‘ubuntu’. yasobanuye ko amaso ye yafungutse cyane ubwo yasobanukirwaga ko kwemerwa n’Imana kwacu bidashingira ku bintu runaka dushobora gukorera Imana, ahubwo gushingira ku byo Imana ishobora kudukorera binyuze muri Yesu. Byamubereye ihishurirwa rihindura ubuzima, aranezerwa, araseka araririmba ijoro ryose ubwo yari mu buriri kandi bihindura ubuzima bwe mu buryo butangaje. Maze kuva ubwo amenya ko icyo dusabwa ari ukwirekura tukanezererwa ineza y’Imana, igikundiro cyayo n’ubwiza bwayo. Ubu ni bwo buntu, rimwe na rimwe busobanurwa ‘nk’Ubutunzi bukomeye bw’Imana mu Kiguzi cya Kirisito’. Byari nk’undi munsi ubwo yari akiri umwana, yagize umugisha wo gutembera ahantu heza cyane ku buntu. (Nyirarume yakoreraga ikompanyi yari yarishyuriye imiryango y’abakozi bayo ngo bajye batemberera aho hantu).

Nyamara, abakirisito benshi ntibabayeho ubu buzima na gato. Nubwo Yesu yerekanye ko inzira igana kuri Data itari mu mirimo cg ibikorwa, ahubwo ikaba mu Buntu bw’Imana, bo batekereza ko hariho urwego rw’ibyo dusabwa kugeraho tugomba kuririraho. bashobora no gutekereza ko bo banezeza Imana neza cyane kurusha abandi. Cyangwa se bakumva batsinzwe bakagira ipfunwe. Ni bibi cyane kwigereranya kandi dukwiye kumanuka tukareka kurira urwo rwego. Inzira z’umwanzi ni ukutwemeza ko turi ibitangaza tukishyira hejuru mu bwibone cyangwa se akatwumvisha ko ntacyo turi cyo tudakwiriye.

Ni gute twabaho ubuzima bwuzuye ubuntu, tukava muri icyo gice cy’ubuzima bukennye kunezererwa ubuntu bw’Imana buri mu murimo Yesu yakoze? Byose ni mu busabane tugirana n’abandi. Tugirira abandi ubuntu bungana iki iyo badukoshereje cg bakaturemerera, nk’igihe umunyeshuri wiga gutwara imodoka ari imbere yacu, agerageza gutwara mu muhanda ku nshuro ye ya mbere nyamara twe twakererewe? Twihanganira bingana iki abantu bibagirwa vuba cyangwa abandika nabi mu myandikire yabo iyo dusoma emails zabo? Twaba dufata abandi nk’aho ntacyo bavuze tukanabasebya cyane? Umuntu umwe yanditse kuri facebook ikintu cyo kwibazaho ati byashoboka ko twamara umunsi wose tutibajije ku bandi cyangwa ngo tutabavuze?

Ndatekereza ko byakoroha kumva no kwemeranya n’ikigisho kigishijwe k’ubuzima bwuzuye ubuntu no gukurikira urugero rwa Yesu ariko tukabyibagirwa kuva kuwa mberekugeza kuwa gatandatu tukigarukira muri bwa buzima butagira kwihangana no kurambirwa vuba. Iki ni icyanditswe dusoma mu rwandiko rwa 2 Abakorinto 13:11-14; Ibisigaye bene Data, murabeho. Mutungane rwose, muhugurike muhuze imitima, mubane n’amahoro kandi Imana y’urukundo n’amahoro izabana namwe. Mutashyanishe guhoberana kwera. Abera bose barabatashya. Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imana, no kubana n’Umwuka Wera bibane namwe mwese. Verisiyo ya Bibiliya Ijambo ry’Imana yo iravuga iti: ‘Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mube indakemwa, muterane inkunga muhuze imitima, mube amahoro. Bityo Imana yo sōko y’amahoro n’urukundo izabana namwe. Muramukanye muhoberana ku buryo buzira amakemwa. Intore z’Imana z’ino zose zirabatashya. Ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo abagirira, n’urukundo rw’Imana n’ubusābane mukesha Mwuka Muziranenge, bihorane namwe mwese’.

Gusenga: Mwami Yesu, Ubuntu bwawe, urukundo Rwawe, Mana Data, no kubana nawe by’ukuri, Mwuka Wera, bibane nanjye bitwarire muri jye uyu munsi mu gihe nsabana n’abandi banzengurutse. Amena.

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 01 Kamena 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *