Ni inde Ugena Ibyitwa Ibyiza cyangwa ibyitwa Ibibi?

“Ariko icyo gihe Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi umuntu wese yitegekaga uko ashatse.” Abacamanza 21:25

Uyu murongo usoza igitabo cy’Abacamanza, utwereka ishusho y’umutekano utizewe ubwoko bwa Isirayeli bwarimo icyo gihe. Ntekereza kuri iki cyanditswe  nemejwe neza ko aya magambo ateye agahinda avuga neza ibiri kuba hirya no hino mu isi ya none .

Iyo hatabayeho kwemera ko hakenewe ugena ibyiza n’ibibi, uri hejuru yo kwihitiramo kwa buri wese ku giti cye, tuba turi mu gihe cy’akaga gakomeye. Umutima w’umuntu ntushobora kwiringirwa iyo bigeze ku guhitamo no kubaho imyitwarire runaka ikwiriye. Bibiliya ibivuga iduhamiriza neza ko, nubwo habaho kugambirira neza, imitima yacu irimo ibibi kuva tukivuka. Uburyo bwo kureba k’ubuzima bushingiye ku mitekerereze ishyira imbere umuntu yirengagije Imana (humanism) ni uko umuntu ashobora kuba mwiza akagera ku byiza bya muntu mu mbaraga ze ariko amateka ahora abihinyuza, akagaragaza ibitandukanye.

Nibyo  rwose, hariho inkuru nziza kuri uru rujijo rwose! Yesu yazanywe no kwemeza umumaro w’urugero rw’ibikwiriye rwavuzwe mu Ijambo ry’Imana. Ikirenze kuri ibyo yashyizeho kuba buri muntu wese yabona umutima mushya uhindutse kubw’imbaraga z’Umwuka Wera, no gutangira kubaho ubuzima bushingiye kuri urwo rugero rwashyizweho. Uko atwemeza uko Imana ibona ibibi biri mu buzima bwacu bwite, dushobora kwatura, kwihana no kugira guhinduka kudasanzwe k’umwifato wacu wo mu mutima.

Muri iki cyanditswe twasomye uyu munsi, icyo gihe nta mwami wariho wo gushyiraho ubutabera n’imibereho ikwiriye, n’uyu munsi mu isi ya none, twizanira akaga iyo twanze rwa rugero rwashyizweho n’Umwami w’abami.

Gusenga: Mana Data, urakoze cyane, kubwo kuduha mu Ijambo ryawe amabwiriza asobanutse y’ikibi n’ikiza, kubw’ineza ya mwene muntu wese. Ndanagushimira uburyo wahaye buri wese amahirwe n’umutekano wo guhitamo kugendera muri iyo nzira yo gukiranuka, binyuze mu kwemera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Data, suka kuri iyi si igowe umwuka wo kwemezwa iby’ibyaha.. Amena.


Yanditswe na David Cross ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 26 Kamena 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *