Kumanarana igihe

Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo name mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo.” 1 Yohana 1:3  

Dukunda gukoresha iri jambo ubusabane dushaka kuvuga iyo abizera (abakiristo) bamaranye igihe cy’umumaro bari hamwe.   Iki ni ikintu k’ingenzi cyane muri ubu buzima ndetse ni ikintu twese dushobora kuba dukunda tukanagiha agaciro. Ariko se, twaba dusobanukiwe ko Imana na yo yifuza rwose ko dusabana na yo?

Kimwe n’abandi benshi muri iki gihe cya guma mu rugo, nabonye umwanya uhagije wo guha ibindi bintu ubusanzwe mburira umwanya – cyangwa numva ndafitiye umwanya. Bityo, muri iki cyumweru natangiye igikorwa cyo kubaza, ibintu byoroheje byo ku rwego rw’ubushobozi n’ubumenyi bwanjye. Sinavuga ko mfite impamvu ikomeye yanteye gukora iki gikorwa, uretse kuba narumvise nshaka kubikora gusa. Uko nkora icyo gikorwa cyo kubaza, , numvise ntuje ntekanye kandi nduhutse ndetse ndyoherwa n’uwo mwanya. Naje kumva neza kubaho kwa Data wa twese maze numva mpamanya n’umutima wanjye ko na anejejwe no kubana nanjye muri iki gikorwa. Ntabwo narimo nsenga, ntacyo namusabaga kandi nta n’ubwo numvaga na we agira icyo ansaba muri uwo mwanya. Ariko numvise tugiranye ubusabane bwimbitse, maze ndyoherwa no kubaho kwe ari kumwe nanjye aho hantu.

Mu bitekerezo byanjye natangiye kwibuka ibyanditswe bitandukanye bitubwira ko Imana ishaka kugirana natwe ubusabane bwihariye. Iyi ishobora kuba ari yo mpamvu Imana yanga icyaha cyane. Kuko cyangiza ubusabane bwacu na yo. Imana ntishobora kubana natwe mu gihe turi mu byaha. Yesu yazanwe no kutweza bityo agashyiraho uburyo bw’ubusabane bw’iteka hagati y’Umuremyi n’abana be. Tugomba gukora uko dushoboye kose ngo duhore twejejwe tukanihana vuba cyane mu gihe tugize icyo dukora tugacumura.

Kuri uwo munsi, umuhungu wanjye yambwiye ijambo ryankozeho cyane mu bitekerezo, ibi byemeza neza ibyo natekereza kare kuri uwo munsi. Nari ndimo ntunganya ku muharuro maze aza kumfasha. Mu gihe ari kumfasha, aza kuvuga ati “Ndimo gukora cyane, ariko ndabikunze, kuko kuri njye, ni igihe cy’umwana na se.” Yanejejwe no kuba turi kumwe, ariko nanjye byaranejeje.

Gukorera Imana no kugira icyo ukora kubw’Ubwami bwayo ni ikintu kiza cyane rwose. Ariko guhuga bishobora kutubuza kwakira ikintu kidasanzwe kiruta byose: ubusabane bwimbitse na Data wo mu Ijuru. Iki gihe turi mu rugo dutuje tudafite gukomeza gukora ibyo dusanzwe dukora byose, bishobora kudufasha kongera gusana urwo rufatiro rw’ubusabane bwimbitse na Data wo mu ijuru.


Yanditswe na Peter Brokaar ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Kamena 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *