Kwigirira Icyizere mu Ituze!

Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma. Mubwire abafite imitima itinya muti “Mukomere ntimutinye, dore Imana yanyu izazana guhora, ari ko kwitura kw’Imana, izaza ibakize.” Yesaya 35:3-4

Kwigirira icyizere ntaho bihuriye no kugira ubwibone. Ni cyo kimwe n’uko kutigirira icyizere biterekana guca bugufi by’ukuri. Ibaze habayeho Yesu utifitiye icyizere? Gerageza umurebe agenda ahese ibitugu, arangaguzwa, yatewe ubwoba n’abamuzengurutse bose? Ntibyabaho namba! Tuzi neza ko Yesu yabayeho yifitiye icyizere giterwa no kumenya neza uwo uri we. Ijwi riturutse mu ijuru ryaravuze ngo: “Uri umwana wanjye, nishimira.” Yesu yari azi neza ko atekaniye mu kuba Umwana w’Imana  kandi ko nta kintu na kimwe cyangwa umuntu n’umwe wabasha kubimwambura. Nubwo bamureze ibirego biteye ubwoba cyane ndetse agashyirwaho iterabwoba ryinshi, yabayeho iteka yuzuye kwigirira icyizere mu buryo bw’ubumana.

Bavuga ko umuntu umwe uri kumwe n’Imana baba bagize ubwiganze busesuye ku basigaye bose. Mbega ukuntu aribyo! Nubwo abantu benshi bakurwanya, niba wemeranya n’Imana, uzahora iteka uri ku ruhande rukomeye. Umuntu umwe twakwigiraho wo mu mateka y’itorero ni uwitwa Athanasius. Yibukirwa kuri aya magambo ‘Athanasius contra mundum’- bisobanura ngo Athanasius uhanganye n’isi yose. Mu gihe byasaga nk’aho buri wese ari kureka inyigisho nzima zivuga ko Yesu ari Imana, Athanasius yahagaze akomeye ahanganye no kuyoba kwa benshi. Yari asobanukiwe ko ari mu ruhande rw’Imana (yifitiye icyizere, kitari ubwibone) bituma abasha kugira uruhare rwiza ku mateka y’Itorero mu buryo bukomeye cyane. Ubwanjye ndifuza kwiga uko namera nka Athanasius mu bihe nk’ibyo. Wowe bimeze gute?

Muri iyi si igenda irwanya ku mugaragaro amahame y’ukuri Ijambo ry’Imana rivuga, tuzakenera cyane kwigirira icyizere, ishyaka n’imbaraga z’imbere muri twe. Ubu muri ibi bihe abakiristo benshi, hirya no hino ku isi bari guhura n’akarengane n’ingorane kubera kwizera Yesu. Kandi biragaragara ko n’abatuye mu bice by’isi byitwa ko ari ‘iby’umudendezo’ (birimo demokarasi) bazahura n’aka karengane vuba. Kwizera ukuri ndakuka, ko hariho ibyiza n’ibibi, no kwizera Imana ariyo Umuremyi ndetse n’Umucamanza w’ikiremwamuntu, bizagaragara ko bitakigezweho.

Imana itwuzuze rwose uwo mwete, ubwenge n’ubushobozi bikenewe ngo tuzabashe gutuza no kugira ikizere, aho isi izahitamo kwerekera hose. Nkuko byanditswe: ‘Noneho twabasha kuvuga dushize amanga tuti, “Uwiteka ni we mutabazi wanjye, sinzatinya, Umuntu yantwara iki?”’ (Abahebuyo 13:6).

Gusenga: Mana Data, Ndifuza gukura muri uko gushira amanga gutuje nkuko Kristo yari afite. Nshoboza guhora nsobanukirwa uwo ndi we nk’umuhungu cyangwa umukobwa wawe. Untere umwete ngo mbashe buri gihe guhangana n’iby’uwo munsi. Ni mu Izina rya Yesu, nsenze. Amena.


Yanditswe na Peter Brokaar, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 26 Nyakanga 2020


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *