Hagarara Ushikamye

“Nuko benedata bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uwo ubusa ku Mwami.” 1 Abakorinto 15:58

Turi mu bihe tudasobanukiwe. Coronavirus yakwirakwiye isi kandi igera ku bintu byose bigize umusingi, ndetse no ku buzima ubwabwo, biranyeganyezwa. Abana basubiye mu ishuri, ariko se kugeza ryari? Akazi kari guhagarara kandi ubushomeri buriyongera. Abantu ntibakijya mu nsengero. Nta muntu n’umwe ushobora kujya kureba siporo zikinwa kandi, mu Bwongereza, abantu babujijwe guhurira mu matsinda manini barenze batandatu. Birasa nk’igice cya filimi y’ahazaza iteye ubwoba kuri TV! Ariko iyi niyo si turimo, mu bihe bishobora gutinda kugeza mu gihe runaka kiri imbere.

None, twe, nk’abizera, twakwifata dute imbere y’ibi bintu bikabije kandi bihahamura? Icyanditswe cyacu cy’uyu munsi kivuga ngo, “hagarara ushikamye” kandi “ntihagire ikiguhungabanya“. Aya magambo aributsa aho umutekano wacu uri. Ntabwo biri mu butunzi bwacu bw’igihe gito ku isi, ahubwo biri mu mutekano ukomeye w’ubuziraherezo, aho tuzi ko ibyo dukora byose mu gukorera Umwami hano bitazaba impfabusa – kuko ibihembo byacu atari ibyo mu isi, ahubwo ni ibishinze mu bwiza bw’ijuru.

Ni ngombwa rwose ko abazi kandi bakunda Umwami bagomba gukomeza kwerekana urukundo rwe muri iyi si yaguye kandi yangiritse, kugira ngo abashaka igisubizo kirenze ibyo bumva ku makuru ya tereviziyo, cyangwa basoma mu binyamakuru, bazagire amahirwe yo kubona urukundo mu bikorwa no kumva ubutumwa bwiza.

Ingamba z’umwanzi ni uguhahamura abantu cyane, ndetse n’abizera, kuburyo babivamo. Pawulo aduhamagarira kutazigera ducogora, ahubwo tugakomeza mu kwizera kandi twiteguye igihe kiri imbere, Umukiza agarutse. Iminsi ishobora kuba yijimye, ariko mu mwijima Umucyo waraje! Reka duhange amaso kuri we kandi dukomeze n’imirimo yose y’Ubwami yahaye buri wese muri twe gukora.

GusengaUrakoze, Mwami, ko Ijambo ryawe ryizewe rwose. Urakoze ko uko ibintu bimeze kose nta bigutungura. Dufashe guhora turi maso tugendana n’Umwuka wawe atwereka icyo gukora no guhora twiteguye kuvuga impamvu mu mitima yacu yo kwizera n’ibyiringiro dufite. Mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 16 Nzeli 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *