Ese uriteguye?


“Igicuku kinishye bumva urusaku ngo ‘Dore umukwe araje nimujye kumusanganira.'” Matayo 25:6

Yesu yari umwigisha w’umuhanga cyane. Yigishije ukuri kandi aranakwerekana akoresheje imigani ndetse n’inkuru bitangaje. Muri Matayo 24 yasubije ikibazo abigishwa bari bamubajije mu nyigisho ze “Ikimenyetso cyo kugaruka kwawe ni ikihe ndetse n’icyo imperuka y ‘isi?” (Matayo 24:3) Muri Matayo 24:44 yari yasobanuriye abamukurikiye ati “Namwe muhore mwiteguye kuko umwana w’umuntu azaza igihe mudatekereza.” Muri Matayo 25 Yesu  yavuze inkuru ashaka kwerekana bimwe mu bintu yari arimo kuvugaho.

Umugani w’abakobwa b’abanyabwenge n’abandi b’abapfu ni imwe muri zo. Yesu yavuze iyi nkuru ngo yerekane agaciro ko guhora witeguye – kuko umunsi umwe azagaruka, noneho ataje mu kiraro kiri ahantu hiherereye i Beterehemu, ahubwo aje mu butware bukomeye n’icyubahiro. Azaba aje kwishyira abaje mu bwami bwe nk”umugeni wa Kristo’. Abakobwa b’abanyabwenge bari biteguranye n’amavuta mu matara yabo ngo binjirane mu birori n’umukwe, ariko abakobwa b’abapfu ntabwo bari biteguye, maze bagiye gushaka amavuta umukwe araza.

Icyo inkuru igambiriye ni ukutwemeza uburyo abantu batazi Imana batazemererwa gusangira mu birori n’abazaba barinjiye mu bwami bwe. Ni inkuru itarafashije gusa abizera guhora batekereza ku kugaruka kwa Yesu, ahubwo yanaciye akarongo ku kamaro ko kuguma uri umwizerwa kugera ku iherezo ry’ubuzima bwacu. Kuko nta numwe muri twe uzi umunsi cyangwa isaha Umukwe azazira, kandi ninako ntawe uzi umunsi cyangwa isaha ubuzima bwacu muri iyi si buzarangirira, niba Yesu  ataraza.

Iyi si ubu iri kunyura mu bibazo bikomeye bitewe n’ibyakozwe n’icyorezo cya korona virusi. Ibi byatumye abakristo bita cyane ku bibazo by’ubuzima, urupfu no kugaruka kwa Yesu. Mu ntangiriro z’umwaka nafashe icyumweru nigisha uruhererekane rw’inyigisho kuri interineti, nigisha ku nyigisho ziboneka ku mbuga nkoranyambaga z’umuryango wa Ellel. Kandi ntibitangaje ko kimwe mu kigisho nasabwe cyane kwigishaho ari ukugaruka kwa Yesu. Rero, kuwa kabiri utaha, itariki 6 Ukwakira nzongera gutangira urundi ruhererekane rw’inyigisho kuri ‘Yesu, gukira, no kugaruka kwa Yesu’ ngerageza gusubiza ubu busabe.

Turi kubaho mu bihe tutumva neza – ariko icyo tuzi neza ni uko icyo Yesu yigishije kigumaho. Dushobora kwumwizera burundu tukamenya ko niba duhora twiteguye , ntacyo dukwiye gutinya. Amaboko ye y’urukundo aracyarambuye ngo yakire bose bamukunda kandi bamukorera. 

Gusenga: Urakoze Yesu ko amasezerano yawe yose ari ayo kwizerwa kandi ari ukuri. Kandi ko umunsi umwe uzagaruka. Mfasha Mwami, ngo mpore niteguye buri gihe kukwakira ugarutse cyangwa se umunsi uzampamagara mu rugo. Mu Izina rya Yesu, Amena.


Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 01 Ukwakira 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *