Jambo

“Mbere na mbere hariho Jambo, Jambo uwo yahoranye n’Imana, kandi Jambo yari Imana.” Yohana 1:1

Ntabwo nakuriye mu muryango wa gikristo, ubwo rero, nk’umwana, nari mfite ubumenyi buke ku Mana no gusobanukirwa Imana n’inzira zayo. Ariko, muri kiriya gihe mu mpera za 1950 na mbere ya 1960, mbere yo gutangira amasomo mu gitondo buri munsi, Ijambo ry’Imana ryarasomwaga buri munsi igihe abanyeshuri bateraniye hamwe. Nsubije amaso inyuma, mfite isoni zo kuvuga ko ntigeze mbona ko nanjye byari bimfitiye umumaro kandi, igihe nagerageje gushaka kubyumva, byasaga naho bitumvikana. Byari bihuriye he nanjye mu gihe biri kuvuga ibyerekeye Abamori, Abanyaperesi cyangwa Abayebusi, abo ari bo bose?

Nubwo nari nsanzwe ntabyitaho, ndibuka neza ko numvise imirongo ya mbere y’ubutumwa bwiza bwa Yohana busomwa igihe kimwe. Ndizera ko byari mu gihe cy’igisibo umwaka umwe. Ndibuka ko byanteye kwibaza icyo iri ‘jambo‘ ariryo, iri ‘jambo‘ ryari ‘hamwe n’Imana‘ kandi ‘ryari Imana‘. Biragaragara ko ryari ingenzi. Byumvikanaga nk’ijambo rya maji. Mu bujiji bwanjye rwose, nibajije niba ijambo aburacadabura cyangwa ikindi kintu nk’icyo cyaba cyari amayobera nkaryo. Nsubije amaso inyuma ubu nshobora guseka, ariko bintera kubona uburyo bigoye ko abo mu rugo rutazi Imana basobanukirwa Ibyanditswe bisa nkibisobanutse neza kuri twe abizera.

Byatwaye imyaka myinshi mbere yuko Jambo ubwe avuga mu mutima wanjye. Ariko igihe yabikoraga, muri ayo masegonda make cyane, nagize ihishurwa ry’uwo ari we n’icyo ndi cyo. Ubuzima bwanjye bwarahinduwe ubuziraherezo.

Vuba aha, natekereje uburyo byoroshye kuri twe, tumaze imyaka runaka turi abakristo, kwibwira ko abantu badukikije bafite imyumvire yibanze yo kumenya Yesu uwo ari we. Ukuri nuko benshi batazi Imana nka Data, ntibasobanukiwe n’Ijambo ryayo ryanditse kandi nta guhishurirwa kubyerekeye Ijambo ryayo rizima bafite. Muri iyi minsi igenda irushaho kuba mibi, hari amahirwe make, niba anahari, ku bana bava mu ngo zitari iz’abakristu, yo kumva Ibyanditswe, uretse no kubisobanurirwa kugirango bashobore kubitekerezaho. Muby’ukuri, kwitabira ijoro rya Noheri bishobora kuba ariho honyine bishoboka.

Nahinyujwe n’uku kuri ko benshi batigeze bumva ukuri kubijyanye n’Ijambo, kandi mbona uruhare bifite. Ngomba kuba niteguye. Twese tugomba kuba twiteguye kuvuga ibya Yesu, Jambo rizima, umwanya uwariwo wose. Tugomba kwitegura gusobanura mu buryo bworoshye (atari mu magambo ajimije ya gikristo) ko yaje, ko ari Imana kandi ko akunda ibyo yaremye byose. Ariko, bitandukanye na benshi mu nshuti zanjye, akenshi mbona gutangira ibiganiro kuri Yesu bigoye. Ndasenga rero ngo Imana izampe ubutwari no gushira amanga, ndetse no kuntera inkunga n’amagambo yoroshye asobanutse bityo We, Jambo, ahishurwe kandi abashe gukora ku mitima myinshi.

GusengaMana Data, urakoze kuba warohereje Umwana wawe, Yesu, kunyereka uwo uriwe no kwerekana mu buryo busobanutse neza uburyo unkunda kandi wifuza ko abantu bose bakumenya. Urakoze ko Umwuka Wera ubu atuye muri njye kandi ashaka kuntera inkunga yo gutanga amakuru meza avuga ko Jambo yahindutse umuntu kandi akabana na twe. Ndasenga ngo ngire ubutwari n’amagambo akwiye yo kuvuga, uko amahirwe aboneka, kandi nkabwira abatarigeze bumva, ukuri kubyerekeye Jambo muzima. Mu Izina rya Yesu, Amena.


Yanditswe na Denise Cross,  ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Ukwakira 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *