Nkurikira

“Yesu arababwira ati: ‘Nimunkurikire nzabagira abarobyi b’abantu.’” Mariko 1:17

Siporo yo kuroba isaba kwihangana gukomeye kandi, nk’uko abarobyi benshi bamenyereye babivuga, inyungu zikaboneka. Ikirere, ubushyuhe bw’amazi, ubwoko bw’indobani, urugero rw’urusaku, igihe cy’umunsi ndetse n’ubwiza bw’umwuka byose n’ibintu byitabwaho mu gihe utangiye igikorwa cyo kuroba.

Ubu namenye ko abarobyi bazwiho gukuza uko ibintu byagenze igihe basubiramo ibyabaye ku ifi nini yabacitse, ariko ndabasezeranya ko iyi atari inkuru y’amafi.

Mu myaka mike nkiri umwana, papa yajyanaga umuryango wacu mu rugendo rwo kuroba. Nakundaga kumara iminsi myinshi mu bwato, kuko byari bivuze ko data yabaga amfitiye umwanya wose kandi nashoboraga kumubaza no kumubwira ibintu byose byari mu bitekerezo byanjye no mu mutima wanjye. Ariko, uko bigaragara, kuganira kwanjye kwatumaga amafi ataza, bityo papa, mubwenge bwe, yahambiriye umugozi muremure wongewe ku ndobani kumpera y’aho nari ndi kugira ngo andangaze akoresheje uburyo bushya bwo kuroba.

Nafashe amafi abiri icyarimwe mu minota igera kuri itanu, maze, nezerewe cyane no gusakuza cyane, nkururira mu bwato ibyo nari mfashe, byashimishije cyane papa. Ndacyibuka igitwenge cye cyumvikanye ibirometero byinshi hejuru y’amazi. Narabyumvaga ko yishimiye uko umukobwa we yafashe, kuko yamaze iminsi abibwira abantu bose.

Intambwe Yesu yateye akiri kuri iyi si yari igambiriwe, buri jambo yavuze rifite intego kandi buri buzima yakoragaho yabaga abishaka. Ntihariho kandi nta kintu gipfa kuba gusa ku Mwami wacu.

Yaba yarahamagaye abarobyi batize, umusoresha wanzwe, umugore ufite ibibazo by’abadayimoni cyangwa umufarisayo w’umunyedini, amagambo ye no guhamagara kwe byari bifite ukuri n’ububasha byafatwanaga uburemere.

Muri iki gihe, Yesu aracyatanga ibikenewe kandi atoza abigishwa bashya bazakenera kwiga kwihangana gukomeye hamwe n’ubushobozi bwo gusoma ikirere cyo mu mwuka n’ibimenyetso bibakikije kugira ngo babe abarobyi b’abantu, badatwawe n’ibirangaza n’urusaku rw’umunsi barimo.

Nk’umukobwa muto, sinari nzi neza icyo nakoraga mu gihe cyo kuroba, ariko nari nishimye kandi nubaha gusa amabwiriza ya data, kandi icyavuyemo bwanyuma cyari amafi! Yesu yakoze gusa kandi avuga ibyo Se yamubwiye kuvuga no gukora (Yohana 5:19, 12:49) kugera i Karuvali, aho yubahirije amabwiriza ya Se akihanganira umusaraba (Abaheburayo 12: 2), kubwawe no kubwa njye!

GusengaUrakoze, Mana Data, ko amabwiriza yawe atunganye ahora ari ayo ibyiza byinshi. Ngukurikira uyu munsi, ndasengera umutima wo kwigishwa kugira ngo nshobore kuba umwigishwa Wampamagaye kuba we, niga kandi nshishoza mu kuroba mu bwami bwawe! Mu Izina rya Yesu, Amena.


Yanditswe Tracy Bankuti, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Ukwakira 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *