Ukuri kw’Ijuru Hano Uyu Munsi

« Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana. » Abakolosayi 3 :1-3

Mu kwakira Yesu nk’Umukiza wawe n’Umwami wawe, ugira ubuzima bushya. Ayo ni amagambo atangaje ubwayo, ariko hari ibindi byinshi. ‘Mujye mushaka ibiri mu ijuru.’ Nigute kandi kuki? Bisobanura iki gutumbira ibiri mu ijuru? Ni ubuhe butumwa bwo mu ijuru?

Tuzi bimwe muri ibyo. Nta marira, nta mubabaro, nta gutandukana n’Imana, kandi tuzabaho mu guhimbaza no mu mahoro, nta bwoba cyangwa urupfu cyangwa kwiyongeranya ko gutotezwa, kwangwa ndetse n’ibimeze nko gutsinda kw’ababi. Nta ndwara cyangwa ibyorezo bizabaho. Mbega ukuntu ari byiza cyane urebye ubwoba bw’uyu munsi bukikije Covid n’intege nke zacu kuri yo!

Ibintu byisi ndabizi, ariko nigute nshobora gutekereza mu ijuru ntaragerayo? Ni nkaho navuga ngo tekereza kuri Espagne kandi utarigeze ubayo, sibyo? Mu bitabo by’Ibyahishuwe cyangwa Daniyeli, tubona intege nke z’umuntu zigerageza guhindura mu bisobanuro n’amagambo abantu babasha kumva ubwiza buhebuje hamwe n’ibintu bitangaje byerekana ibyo babonye. Ibyo Yohana yabashize kugerageza  byari ngo ‘byari bimeze‘. Nta magambo yari afite yo gusobanura ibyo yabonaga.

None se ni gute nahanga amaso kubyo mu ijuru? Igice cya mbere twasomye kivuga ko, ubwo twaje kuri Kristo, twazuriwe ubuzima bushya! Ntabwo ari ugukora ku buzima bwa kera gusa, ahubwo ni ugukuraho ubuzima bwa kera burundu. Rero ‘kuzurirwa ubuzima‘ bivuze ko tugomba kuba twarapfuye mu buryo runaka.

Ibyo byose tubishyize hamwe, nshobora kwita kubiri mu ijuru kuko, ntabwo nahageze gusa, ahubwo ntuyeyo. Ntabwo ari igihe nzapfa gusa, mu bihe bizaza, ahubwo, igihe napfaga, igihe cyashize, kandi nkazurwa mu buzima bushya muri We. Kuberako niba ubuzima bwanjye bwihishe muri Kristo kandi Kristo akaba yicaye mu ijuru, nanjye ni niho ndi. Kandi ikintangaza kurushaho ni uko ndapfundegejwe inyuma hariya cyangwa ngo nsunike mu mfuruka yibagiranye nk’uko nakunze kubikorerwa n’iyi si. Oya, kuko niba ubuzima bwanjye buhishanywe hamwe na Kristo, wicaye iburyo bwa Data, noneho rero, ibaze, natwe abizera niko turi, mu cyubahiro, ahicarwa n’uzazungura ingoma. Indirimbo iravuga ngo: ‘Nishimiye ko menye rwose Yesu ko ari Umukiza wanjye‘. Nishimiye ko menye rwoese ko Ndi uwe! Kubera ko muri we kandi binyuze muri We, mfite byose.

Gusenga : Mwami, ubwami bwawe buze ku isi nkuko biri mu ijuru kandi, nkuko ntuye muri wowe, nyemerera kwerekana ibi byiringiro n’impamvu mfite yo kunezerwa uyu munsi hamwe nabo mpura nabo batabonye ibyo mu ijuru, ariko babaye mu kuri kubabaza kw’isi. Amena.


Yanditswe na Andy Robinson, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Ukwakira 2020.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *