“Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose yategetswe itarabaho n’umwe.” Zaburi 139:16
Ndashima Imana cyane kubwo kuganira kuri Zoom nyuma y’inyigisho zo kuri interineti buri cyumweru, cyane cyane ko ninjiye mu itorero ryanjye umwaka ushize kandi ndacyamenyana n’abantu benshi barigize. Nyuma ya kimwe muri ibyo biganiro, umukobwa umwe yansabye kuba inshuti ye kuri Facebook kandi nakozwe ku mutima cyane n’inkuru nabonye yanditse kuri Facebook ye. Yagize amahirwe yo guhura n’umuganga w’inzobere mu kwita ku bana warokoye ubuzima bwe n’ubwa nyina igihe yavukaga ari uruhinja rwapimaga amagarama 737 gusa.
Yashakaga gushimira Imana kuba yarashyize umugore nk’uwo mwiza uzi Imana mu buzima bwa nyina kugirango amushyigikire mu gihe akeneye umuntu uzamura kwizera kwe. Ati: “Mana ntabwo wigeze undeka kandi ntibizigera bihinduka. Ntabwo nkinisha ubuzima bwanjye, kandi sinzigera na rimwe mbikora. Ubu buzima ni bwiza kandi ni ubw’agaciro, nzamuye ishimwe ryanjye kandi ndagushimira ”. Icyanditswe yakundaga cyane ni ‘Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye, wanteranyirije mu nda ya mama. Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza. ‘(Zaburi 139: 13-14).
Nyuma gato, umudamu w’igiciro cyinshi wo mu itorero, twari twarabaye inshuti magara, yapfuye mu buryo butunguranye nyuma gato y’isabukuru ye y’imyaka mirongo inani n’itanu avutse. Kubera ko abantu mirongo itatu gusa aribo bemerewe kujya kumuherekeza, nyuma yaho byaranshimishije kureba video yafashwe. Zaburi ya 139 yarasomwe maze uwigishaga wari mwishywa we, yibanze ku murongo wa 18 ugira uti: ‘iyo nkangutse, turacyari kumwe!’
Dorothy yakundaga umuziki kandi yari umuririmbyi ukomeye. We n’umugabo we bari barahimbye indirimbo, imwe muri zo ikaba yariswe ‘O mbega icyubahiro cyo kuboneka kwe’. None twamenye ko yari arimo kunezererwa imbere ye. Imyaka mirongo inani n’itanu yari migufi ugereranije n’ibihe bidashira. Igihe cye cyo ku isi cyari mu maboko y’Uwiteka. Nk’uko umurongo wavuzwe haruguru ubivuga, ‘Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose yategetswe itarabaho n’umwe ‘(Zaburi 139: 16).
Gusenga: Data wo mu ijuru udukunda, Urakoze ko buri munsi w’ubuzima bwanjye uwubona kandi ufite agaciro mu maso yawe. Ibihe byanjye biri mu maboko yawe kandi ndakwizeye igihe ubuzima bwanjye bwo ku isi buzaramba cyose. Urakoze ko Umwana wawe, Yesu, yasezeranije kuntegurira umwanya mu rugo rwanjye rw’iteka. Amena.
Yanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Ukwakira 2020.