Kugaragaza Ubwiza bw’ikindi Kintu

“Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw’Imana tubureba nko mu ndorerwamo, mu maso yacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we, tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, kubwo Umwami w’Umwuka. “ 2 Abakorinto 3:18

Twagiye gutembera ahantu dukunda ku nkombe nziza ya Northumberland (mu majyaruguru y’igihugu cy’ubwongereza-England) ku munsi ubanziriza umunsi muto mu mwaka. Izuba ryarenze hakiri kare kandi bimara igihe kirekire. Kuri uwo mugoroba, izuba ryarengeye inyuma y’ibicu kandi ntitwaribonaga. Ariko ibicu byari hejuru yacu no mu burasirazuba byari mu zuba. Byagaragazaga ubwiza bwose bw’izuba ririmo kurenga bwari bwatwihishe. Kandi inyanja n’umucanga bitose byagaragazaga amabara atangaje y’ibicu. Twenda gusoza urugendo rwacu, twatangiye kugenda gahoro gahoro, dutangajwe n’amabara meza adukikije. Ikiganiro cy’ubwiza twabonaga!

Nyuma, ubwo narebaga amafoto nafashe, ntangira gutekereza ku cyubahiro cy’Imana. Ntidushobora kukibona; ariko kiragaragara. ‘Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana’ (Zaburi 19: 1); ‘Kuko ibitaboneka byayo, nibyo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo bigaragara neza  uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza.‘ (Abaroma 1:20).

Ariko hariho ubundi buryo Imana ishaka ko icyubahiro cyayo kigaragara.

Mu gihe twatemberaga iruhande rw’inyanja, ntitwashoboraga kubona nyine izuba rirenga ubwaryo, ariko twashoboraga kubona ubwiza bwaryo bugaragara mu bicu biri hejuru yacu. Kandi twashoboraga kubona kwigaragaza k’ubwo bwiza burimo mu nyanja n’umucanga utose. Kubitekerezaho, numvise Imana inyereka ikintu gisobanutse nkuko cyari cyoroshye. Abandi bantu bashobora kutabona icyubahiro cy’Imana – kirabihishe. Ariko, nk’umwigishwa wa Yesu, umwenda uri hagati ye na njye wavanyweho (2 Abakorinto 3: 5). ‘Amaso y’umutima wanjye‘ (Abefeso 1:18) yarafunguwe. Nk’uko ibicu byari hejuru yanjye ejo byashoboraga ‘kubona’ izuba rirenga, ni ko nshobora kubona icyubahiro cy’Imana.

Ariko ejo, habaye kandi kwerekana ibyerekanwe – amabara y’ibicu mu nyanja n’umucanga utose. Nibwo numvise Imana imbajije ibibazo byoroshye cyane: “Richard, ese ubuzima bwawe bugaragaza icyo umutima wawe ugaragaza? Hari ikintu na kimwe cyanjye abantu bashobora kubona mu buzima bwawe? Ese umutima wawe, nk’ibicu, ubona imirasire yo kubaho kwanjye? Umusenyi utose wagaragazaga ubwiza bwose bwo mw’ijuru. Ese koko ubuzima bwawe bugaragaza ibyo umutima wawe ubona? ” ‘Nkuko amaso y’umuntu arebana n’ayo mu mazi, ni ko umutima w’umuntu ureba mu wundi‘ (Imigani 27:19).

Gusenga: Mana Data, reka ubwiza bwa Yesu bugaragare muri njye, ishyaka rye ryiza cyane n’ubuziranenge. Wowe Mana Data, tunganya kamere yanjye yose, kugeza ubwiza bwa Yesu bugaragaye muri njye. Amena (Byavuye mu ndirimbo ya Albert Osborne).

Byanditswe na Richard Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 06 Mutarama 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *