Ibitambo by’amashimwe

“Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo” Abaheburayo 13:15

Kuba turi gushyiramo intera hagati yacu n’abandi, iminwa yacu ipfutse n’udupfukamunwa maze tukavuga buhoro amagambo y’indirimbo zo gushimisha n’izindi turirimba, ntabwo bishishikaje pe. Iyi niyo yari gahunda yo gusenga mu gihe ibikorwa byasubukuwe mu rusengero rwacu nyuma ya guma mu rugo kubera icyorezo, hagamijwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ya leta n’itorero. Twari twishimiye gushobora kongera guterana nk’umuryango w’Imana, ariko habayeho akayaga ko kumva ataribyo twari dutegereje kubera izo mbogamizi, twumva tunarakariye umwanzi. “Arimo kugerageza guhagarika, ndetse no gucecekesha kuramya kwacu!”

Ariko nkuko twinjiye mu byo twatekerezaga ko bizaba uburyo bwo kuramya Imana no gusenga bufite amabwiriza akomeye, byabaye byiza kuvumbura ko, nubwo twabuze ibintu bimwe na bimwe, gusenga kwacu kutagabanijwe. Ahubwo, byibuze kuri iki gihe, byarushijeho kuba igihe cyo gutekereza, byatumye twegerana n’Imana kandi umuntu ku giti cye, bitwinjiza mu kwibaza  Imana yacu ari inde: imbaraga zayo, icyubahiro cyayo, ibyiza byayo, ubuntu n’imbabazi. Ni ukuri biratangaje, kandi bizamura urwego rwo kwizera kwacu, ariko bituzamurira ahantu twicisha bugufi imbere y’Umwami w’abami.

Ntinyuke mvuge nti, hatariho uburyo bwo gutwarwa n’urusaku rw’ijwi ryacu bwite kubw’injyana no gucuranga kwa muzika, twarushijeho gukangukira kumenya byimbitse ibisobanuro by’amagambo y’indirimbo zo gushimisha ndetse n’izindi ndirimbo. Kandi kuba avuzwe buhoro, yahindutse amasengesho yicisha bugufi, arimo kubaha: ‘Uwera, Uwera, Uwera, Mwami Imana Ishoborabyose … nyiri imbabazi n’imbaraga … ni wowe wera wenyine, ntan’umwe wakwigereranya nawe, uratunganye mu mbaraga, urukundo no kwera.’… ‘Yesu wanjye, Umukiza wanjye, Mwami, nta muntu n’umwe umeze nkawe, iminsi yanjye yose ndashaka gushima ibitangaza by’urukundo rwawe rukomeye.’

Umwanzi ashobora kuba yari afite umugambi (nk’uko asanzwe abikora) wo kwiba amashimwe no kuramya by ‘Imana Ishoborabyose, ariko Imana yahinduye umugambi wayo irawuhindukiza, ari nako ihinyuza imyumvire yacu mike yo kuramya. Ndizera ko turimo kwinjira mu gusenga duhereye ahantu himbitse mu mitima yacu, kandi ibyo rwose biha Data umunezero. 1 Samweli 16: 7 aratubwira ati: ‘Uwiteka ntareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.

None se warebye amagambo y’indirimbo yo mu gitabo cyangwa indi ndirimbo ukayavuga nk’isengesho ryawe ryihariye ku Mana muri iki gihe?

Gusenga: Mwami Mana, Mbabarira kubw’igihe ibihe byo guhimbaza no gusenga kwanjye bitabaye igitambo cyo kugushimira ahubwo bikaba ibituma numva merewe neza. Mu gihe mvuga amagambo y’iyi ndirimbo yo mu gitabo cyangwa indi ndirimbo, reka asohoke avuye mu mutima nk’igitambo kiza utambiwe. Mu Izina rya Yesu, Amen.

Byanditswe na Julie Smith, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 07 Mutarama 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *