Kugaragaza Amabara Yawe ku ka Rubanda

“Rahabu arabasubiza ati: ‘Ndabyemeye.’ Nuko abasezeraho baragenda, maze apfundika wa mushumi utukuta ku idirishya.” Yosuwa 2:21 (Bibiliya Ijambo ry’Imana).

Ndibaza ari bangahe muri twe (nanjye ndimo) twifuzaga ko twaba twariboneye byinshi mu miryango yacu, abaturanyi n’inshuti mu gihe amahirwe yari yabonetse. Ibi bigaragara cyane mu gihe ibihe by’amahirwe birangiye, noneho tugatekereza ku bintu byose twashoboraga kuba twaravuze cyangwa twarakoze. Rimwe na rimwe bisa nkaho dushaka kwemerwa n’abantu kuruta Imana. Ariko rero, Rahabu ntiyari ameze atyo. Yashakishije ko Imana iri buvuge ngo “Ukoze neza!”. “Icyatumye aba kera bahamywa neza nuko bari bagufite (kwizera)” (Abaheburayo 11: 2) (Bibiliya yera).

Nkuko ushobora kubiba ubibona, nashimishijwe cyane n’imyifatire n’ibikorwa bya Rahabu, we, nyuma yo kwiringira Imana y’Isiraheli ngo imukize, yahisemo kwerekana umugozi utukura, awumanika ku idirishya, kuko atari agiye ‘guhisha urumuri rwe munsi y’intonga ‘.

Sinzi ibyanyu, ariko rimwe na rimwe ncira abantu imanza mbi ndebeye kubigaragara inyuma. Nshobora kureba ku mibereho yabo, ubuzima bwabo bwo mu rugo, cyangwa uko basa, nkibwira ko batagera kuri byinshi mu by’ukuri. Ku rugero, biroroshye gutekereza ko Rahabu yari urugero rubi rw’ukuntu umugore agomba kumera. N’ubundi kandi, tubwirwa ko yari indaya, kandi nta nubwo yari mu idini ry’Abayahudi.

Nyamara Rahabu ashobora kutwigisha amasomo menshi. Yemeye kwishingikiriza ku Mana y’Abisiraheli. Yari afite ubushake bwo gukiza abo batasi bombi, nubwo byashoboraga gushyira ubuzima bwe bwite mu kaga, kandi yari yiteguye gushyira amabara ye ku ka rubanda amanika umugozi utukura mu idirishya rye.

Kubera ko ari umugore ufite kwizera, akwiriye rwose umwanya we mu bubashywe mu Baheburayo 11. Kuberako tubwirwa ngo: ‘Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo Rahabu atarimburanwa hamwe n’abatumviye Imana‘ (Abaheburayo 11:31) (Bibiliya Yera) .

Gusenga: Data mwiza wo mu ijuru, Ndagushimira kubw’umwete ntewe na Rahabu. Ntacyo bitwaye abo turi bo cyangwa imibereho tuzana ku musaraba, Witeguye kutwakira mu bwami bwawe. Mpa ubutwari bwo guhaguruka no kumenywa nawe, kandi, nka Rahabu, ngaragaze amabara yanjye ku ka rubanda. Ni mu Izina rya Yesu nsenze nizeye, Amena.

Byanditswe Ruth Hawkey, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 08 Mutarama 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *