Imana Irabigenga Byose

“Maze Yobu asubiza Uwiteka ati ‘Nzi yuko ushobora byose kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.” Yobu 42:1-2

Igihe nk’iki umwaka ushize, itsinda ryacu, dusunitswe n’umubare w’umwaka mushya usa nk’aho wihariye, twasenze dusaba gukura mu kuyoborwa mu by’umwuka, mu bwenge no gusobanukirwa. Yesu yari afite icyerekezo cyuzuye cya 20-20 mu by’Umwuka, kandi twasengaga kugira ngo turusheho kumera nka We, kugira ngo tubone neza icyo Imana irimo gukora. Icyifuzo cyacu cyari uguhishurirwa no gusobanukirwa ku buzima bwacu ndetse n’abadukikije no kumenya neza ibimenyetso by’ibihe. Nkuko byagaragaye, twagize umwanya utunguranye mwinshi wo gushaka Imana n’ubwenge bwayo, igihe cyo gutekereza k’uko duhagaze mu mwuka n’uburyo Imana ikora mu isi idukikije. Ndibaza icyo Imana yaguhishuriye muri iki gihe. Ibintu bibiri byarushijeho gusobanuka kuri njye.

Ubwa mbere, ndatekereza ko benshi muri twe twabonye uburyo gukunda kwigomeka no kutumvira bikiturimo. Wenda ahari ntitwirengagije amabwiriza ya Covid mu bigaragara, ariko dushobora kuba twararengereyeho gato hano cyangwa hariya. Birashoboka ko twinubiye ko amabwiriza atari meza cyangwa yumvikana kandi ko ari twe twabitegura neza. Icyo dukwiye kumenya n’uko tukiri abantu bafite kamere y’icyaha igikora, abantu ibintu byo kwigomeka bikirimo, abantu bashaka kuba ari bo bayobora ubuzima bwabo. Ibi ntabwo ari bishyashya, ariko bidufasha kwibuka gukomeza kwicisha bugufi munsi y’ubutware bwa Yesu no gusaba Umwuka Wera kuduhindura buri munsi no kutweza.

Icya kabiri, kandi mu buryo bwiza cyane, benshi muri twe twongeye gusobanukirwa uburyo Imana ari yo mugenga wa byose igihe cyose, n’ubwo twaba tudashobora kubona icyo irimo gukora. Yakomeje guha umugisha ubwoko bwe, binyuze, kandi bititaye cg se muri bya bihe bigaragara ko ari ibihe bihungabanya cyane. Imana ihora ifite inzira imigambi yayo inyuramo ngo igerweho. Yobu ati: ‘Nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose‘.

Ibi byatumye ntekereza ku bihe byavuzwe mu Byanditswe igihe ubwoko bw’Imana bwagize ibibazo bibaremereye, abantu nka Yokebedi (Kuva 6:20). Ndibaza uko yiyumvise ubwo yamenyaga ko atwite ku nshuro ya gatatu. Yari asanzwe afite abana babiri, umukobwa, Miriyamu, n’umuhungu, Aroni, none rwose ntabwo icyi cyari igihe cyo kubyara undi mwana. Farawo yari amaze gutanga itegeko ry’ubwicanyi, byanze bikunze azashimangiza imbaraga za gisirikare. Abahungu bose bavutse ku bacakara b’Abaheburayo bagombaga kujugunywa mu ruzi. Sinshobora kwibuza gutekereza ko nyakugorwa Yokebedi yahangayitse cyane muri ayo mezi yo gutegereza kubyara. Bizagenda bite kuri uyu mwana? Byari bibi bihagije kuvukira mu bucakara, ariko byagenda bite niba ari umuhungu? Ahari yarasenze ati: “Mana, kuki wampaye umugisha w’undi mwana muri ibi bihe bibi?” Ibintu byasaga naho ari bibi, ariko Imana yari ifite umugambi. Imana iri hejuru y’ibihe.

Imigambi y’Imana irakomera, n’ubwo imbaraga z’abategetsi bo ku isi n’ibikorwa by’ibibi bigaragara ko bituma ejo hazaza haba habi. Urebye neza (ari ryo yerekwa ritunganye buri gihe), tuzi uburyo Imana yakoresheje umugambi wayo kuri Mose, uyu mwana mwiza wabyawe na Yokebedi. Ukuri nuko Imana ihora igenga byose, nubwo ibintu byasa nkaho ari akavuyo. Muri uyu mwaka ushize, Imana yahaye umugisha kandi yagura Ubwami bwayo mu buryo bwinshi, wenda mu buryo butunguranye; amateraniro yo kuri interineti, amatorero unyuramo wihitira, amasengesho n’amateraniro yo gusenga bifashwe mu majwi (podcast) no kuri Zoom. Nabonye imigisha ku giti cyanjye y’inzu nshya, ineza y’abaturanyi, no guhishura ukuri kwayo. Imigambi y’Imana iracyakomeje gutera imbere

Noneho, mu gihe ntangiye uyu mwaka mushya, ndimo kwiyibutsa ko ibiri imbere ntabizi, kandi byanze bikunze ntabishobora, ariko Imana ibifite mu maboko kandi imigambi yayo kuri njye ihora ari myiza, uko byaba bimeze kose , n’uburyo bigoranye bwose.

Gusenga: Mana Data, urakoze ko uhora utegeka byose kandi uganje kubyo waremye byose. Uri Umwami wanjye ugenga byose, kandi nongeye gushimangira ko nkwizeye kandi ngashyira uyu mwaka n’ibyo ushobora kuzana byose mu biganza byawe, ni  Mu Izina rya Yesu, nsenze nizeye. Amena.

Byanditswe na Denise Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Mutarama 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *