Imana Yanjye Inkomeza

“Ariko none ndi kumwe nawe iteka, Umfashe ukuboko kw’iburyo. Uzanyoboza ubwenge bwawe, Kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro. Ni nde mfite mu ijuru utari wowe? Kandi mu isi nta we nishimira utari wowe. Umubiri wanjye n’umutima wanjye birashira, Ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho, Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose.” Zaburi 73: 23-26

Mbega kwatura! Hashize ibyumweru byinshi, nari ndimo soma muri zaburi, guhera kuri Zaburi 1. Nyinshi muri zaburi, Dawidi atakishwa n’umubabaro ati: “Mana, nkiza! Ndi mu bibazo! Abantu barandwanya! Abanzi banjye barankurikirana! ” Mu zindi, Dawidi arihebye. Azi ko yakoze nabi cyane kandi ntazi uko yabikosora. Byose abisuka ku Mana, asaba Imana kumuhumanura no kubabarira amakosa ye. Yanyuze mu isoni zikomeye, isoni zikabije kubera ubusambanyi bwe na Batisheba. Dushobora gukurikirana uko yabinyuzemo, kuko azi ko Imana yamubabariye rwose kandi ikamuvana mu mwijima w’uruhererekane rw’ibintu bibi cyane.

Zimwe muri zaburi za mbere zuzuye umunezero. Izindi zirangirira mu byishimo, Dawidi amaze kunyura mu biteye ubwoba yihanganiraga – nko guhigwa no gukurikiranwa n’Umwami Sawuli n’ingabo ze mu butayu, jugujugu hasi hejuru, ahunga kubw’ubuzima bwe. Uyu mugabo ni umunyakuri. Ubu, nkiri gusa mu cya kabiri cyo gusoma kwanjye, ndatekereza ko Dawidi adapfukirana ibyiza bye cyangwa ibibi bye. Ibi ni ukuri, birakabije kandi, ikiruta ho, bikora ku marangamutima. Kandi, ikindi, tumenya ko Imana na yo ari Inyakuri. Imana ifite amarangamutima. Kandi Imana irahari.

Aha ni ho nahereye rero nisanze nagizweho ingaruka cyane n’iyi mirongo yo hejuru: ‘Muri byose, Mana, mu byo nakoze byose, uri hano hano hamwe nanjye; Ufatiye ukuboko kwanjye gukora mu mutekano witonze. Nzi ko ndinzwe. Kandi mu by’ukuri umpa ubwenge bwawe bwera. Uyobora ikiganza cyanjye kandi nawe Ubwawe unyobora inzira nziza yo kunyuramo. Mana, Uri byose mfite kandi nkeneye. Uzankomeza mu bikomeye n’ibyoroshye. Uzabana nanjye amahoro, kugeza imperuka, unzane mu cyubahiro cyawe. Intege zanjye zishobora kunanirwa, umubiri wanjye ushobora kunanirwa, ariko Ukomeza ikintu kimbitse muri njye kandi nzi ko, hamwe nawe, mfite ibyo nshobora kwifuza byose, iteka ryose. Urampagije. ‘(Mbivuze mu magambo yanjye)

Gusenga: Mana Data, urakoze ko nshobora kukubaho umunyakuri. Ushobora gufata imyanda yanjye yose hamwe n’akajagari kanjye kandi nshobora kumenya umudendezo wo kumbabarira kwawe. Nshobora kukumenya Uyobora intambwe zose nateye, umfashe mu mutekano. Nshobora kumenya ko Unkomeza muri jye imbere kandi nkamenya ko uri kumwe nanjye buri mwanya w’ubuzima bwanjye no mu bihe bidashira. Uyu munsi nishimiye kubaho kwawe muri njye. Amena.

Byanditswe na Sue Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 08 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *