Ukubaho Kw’Imana

“Nakwenda amababa y’umuseke, ngatura ku mpera y’inyanja, aho naho ukuboko kwawe kwahanshorera, Ukuboko kwawe kw’iburyo kwahamfatira” Zaburi 139:9-10

Itorero ryacu ryarimo gutanga amasomo meza ajyanye n’igisibo yitwa “Gutegura umwanya wakiriramo kubaho kw’Imana”. Umugoroba wacu wa mbere, wari uwo gutuza, no kwiga uko twavana mu mitwe yacu ibiturangaza, kugira ngo tubashe kugena igihe n’umwanya mu buzima bwacu tukegera Imana cyane. Twahawe umwitozo wo kubyitoza ubwacu.

Maze gukora umwitozo wo kwicara ngatuza nkaba “ndi aho”, nahisemo kujya gucuranga inanga (piyano) yanjye nkaririmba indirimbo ya kera (yasohowe mu 1987). Naguye ku ndirimbo yitwa “Mwami numva Kubaho kwawe kwiza aho njya hose”. Nyuma yaho nagize amatsiko yo kumenya niba hari aho nayisanga kuri murandasi (Internet).

Nayibonye kuri youtube, ari umuziki gusa nta magambo ntayo. Yaturutse ku bayicuranze bitwaga ‘Ikibaya cyo gushikamiramo – irembo ry’ibyiringiro’ yakozwe mu 1975, nta muntu wayikoze bundi bushya nyuma yaho. Uko nayumvaga, nasubiye mu 1978, ubwo nari maze igihe gito nkijijwe, inshuti yanjye intiza iyi ndirimbo, nakiriye agakiza mu mwaka wari urangiye, mba muri Cape Town, muri Afurika y’epfo. Ariko ubu twimukiye I Baharani mu kigobe cya Peresi.

Naje kubona ko hari umuryango mugari w’abizera aho umuntu yajya hose ku isi kandi, nubwo itorero ry’aho utuye ryaba ridafite imbaraga mu buryo bw’umuka, Imana itanga aho guteranira hamwe n’inshuti zizera Bibiliya. Zaburi 139:9-10 haravuga ngo,” Nakwenda amababa y’umuseke, ngatura ku mpera y’inyanja, aho naho ukuboko kwawe kwahanshorera, ukuboko kwawe kw’iburyo kwahamfatira’. Rose yigishirizaga Bibiliya iwe ni naho nabatirijwe mu Mwuka Wera.

Amavuta yari ari muri ayo majwi meza ahuriza hamwe, kandi abantu bavugaga amagambo nko kuvuga ngo “buri gihe uko icuranzwe ukubaho kw’Imana kuza muri iyi nzu”.

Mwami, numva ukubaho kwawe kwiza aho njya hose.  Mwami, numva ukubaho kwawe kwiza aho njya hose. 1. Mwami, muri Wowe niho hari umutekano wanjye. Ndakwizera ko wandinda. 2. Nubwo natsindwa nkatinya, Undenza ibingoye. 3. Mwami, Ndagukunda kandi nziko unkunda. Numva urukundo rwawe rungose’ (yanditswe na Dave Bolton 1975).

Imana ni Imana y’ibidutungura byiza, kuko nyuma nabibonye muri alubum y’indirimbo yose. Buri gace kayo kari keza k’umunezero w’ijuru kandi amagambo yose yari avuye mu Byanditswe. Naricaye ntega amatwi, nkayihagarika kugirango nandike amagambo  ndetse nakire imigisha iri muri yo. Numvaga Umwami ari kumpa impano idasanzwe.

‘Ndahungira he umwuka wawe? Ndahungira mu maso hawe he? (Zaburi 139:7). Ni impamo rwose. Nyuma y’imyaka ine mu butayu bw’i Baharani, twimukiye mu mujyi munini wa Tokiyo, mu Buyapani, ishyamba rigoswe n’inkuta za sima. Ariko umuryango w’abizera naho wari uhari, ndetse buzuye Umwuka Wera, iteraniro mpuzamahanga ryuzuye kuramya no guhimbaza ryateraniraga ku muryango ukurikiye igorofa ndende twabagamo.

Senga: Data wo mu ijuru, ngushimiye inzira nyinshi ziyobora mu kubaho kwawe, haba kwicara utuje mu ntebe, gusoma Bibiliya, kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza, gusengera mu ndimi, gukora ikintu mu buryo budasanzwe, cyangwa kwigishwa n’ubwiza bw’ibyo waremye. Ndakwinginze unganirize mu ijwi ryawe rituje cyangwa umpe gutangazwa n’ibyo wowe wenyine ushobora gukora. Ngushimiye kuba Yesu ari Umwami n’Umukiza wanjye ndetse no kohereza Umwuka Wera kumfasha. Umfashe kuzirikana kugambirira kuguha umwanya mu buzima bwanjye buhugiye muri byinshi. Amena.

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 06 Werurwe 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *